Rafael York wari witezwe na benshi ntazakina umukino wa Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wari witezwe ku mukino wa Kenya, Rafael York ntazakina uyu mukino kubera ko ibyangombwa bye bitaruzura neza.

Ku munsi w'ejo u Rwanda ruzakina na Kenya umukino w'umunsi wa kabiri w'itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi.

Umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino ni Rafael York ukinira Eskilstuna muri Sweden, aho ibyangombwa bye bimwemerera gutangira gukinira u Rwanda bitaraboneka.

Uyu musore akaba ataranakinnye umukino wa Mali aho Amavubi yatsinzwe 1-0.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza Mashami Vincent yemeje ko Rafael York atazaboneka kuri uyu mukino.

York ubu yamaze kubona ibyangombwa byose nk'umunyarwanda(indangamuntu na Passport) igisigaye ni uko FIFA imuha uburenganzira bwo gukinira Amavubi.

Kuba afite ibi byangombwa ntibihagije ko ahita akinira u Rwanda, kuko yakiniye amakipe y'abato ya Sweden (U17 na U19), bisaba ko FERWAFA yandikira FIFA igaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda, amakuru avuga ko FIFA yandikiwe uyu munsi ariko ikaba itarasubiza, ngo yemerere uyu mukinnyi gutangira gukinira u Rwanda.

Rafael York bivuze ko Abanyarwanda bamutegereza mu mikino itaha y'u Rwanda mu gihe azaba yamaze kubona ibyangombwa.

Yakiniye Sweden y'abato
Ntaremererwa gukinira u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-wari-witezwe-na-benshi-ntazakina-umukino-wa-kenya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)