AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese isezererwa rya Busingye ntiryatinze? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tubararikiye ikiganiro AKARAYIFUMBWE EP#84 kigaruka ku isezererwa muri Guverinoma rya Min BUSINGYE! Ese ntiyaba yaratinze urebye uko ibibazo mu butabera byagenda bikura? Ibihano bikakaye, Gereza na kasho zuzuye abagororwa babayeho nabi harimo n'imfu z'amarabira, imicire y'imanza idatanga ubutabera, urugomo hirya no hino, amabwiriza asigaye aremereye kuruta amategeko n'ibindi! Gusa imbaraga yari afite yarazitanze hasigaye uzamukorera mu ngata! Ese we azahera he? Tubane muri iki kiganiro

Busingye yavuye muri Guverinoma kuwa 31 Kanama 2021, nyuma y'iminsi 3023 ni ukuvuga imyaka umunani, amezi atatu n'iminsi icyenda ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013.

Nta yindi minisiteri yigeze ayobora. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere, kuva mu 2006 kugera mu 2013 yari Perezida w'Urukiko Rukuru. Yigeze kuba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Igihugu n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera cyo kimwe n'Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika y'Uburasirazuba.

Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015.

AKARAYIFUMBWE EP#84: Ese Min BUSINGYE ntiyaba yaratinze gusimburwa? Ukurikiyeho azahera he?



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/akarayifumbwe-ep-84-ese-isezererwa-rya-busingye-ntiryatinze

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)