Nyina wabo wa Miss Mutesi Jolly yamutunguye amusanga mu kiganiro maze agira icyo avuga ku ngingo ijyanye no gushaka umugabo kwa Miss Mutesi Jolly.
Nkuko uyu mubyeyi yabitangaje yavuze ko mu ijambo ry'Imana handitsemo ko gushaka ari byiza naho kudashaka bikaba byiza kurushaho. Nyuma yo gutangaza aya magambo, Miss Mutesi Jolly yahise asabwa n'ibyishimo maze ahobera Nyina wabo bigaragaza ko yari ashimishijwe n'aya magambo uyu mubyeyi yari amaze kuvuga.
