Nyagatare : Umugabo wasanze umugore we amuca inyuma bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 55 y'amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi mu gikoni cyo mu rugo iwe mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, avuga ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n'umugore we.

Ati 'Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n'umugore we ndetse n'abana.'

Gusa bamwe mu baturage bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari na byo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

Umwe yagize ati 'Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.'

Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n'urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, umubiri wa Kayitare Charles wari ujyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Umugabo-wasanze-umugore-we-amuca-inyuma-bamusanze-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)