Basanze umugabo amanitse mu mugozi yapfuye i Nyagatare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Murenge wa Tabagwe wo mu Karere ka Nyagatare , haravugwa inkuru y' umugabo wasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye.

Uyu mugabo witwa Kayitare Charles w' imyaka 55 y' amavuko biravugwa ko yaba yiyahuye akoresheje umugozi , kuko bamusanze mu gikoni cy' iwe amanitse yapfuye, ibi byabaye ku wa 07 Nzeri 2021, ahagana ku isaa yine za mugitondo , bikaba byabereye mu Mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga , ko mu Murenge wa Tabagwe wo muri kariya Karere twavuze haruguru.

Munyangabo Celestin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Umurenge wa Tabagwe , yavuze ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n'umugore we.

Yagize ati 'Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n'umugore we ndetse n'abana.'

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Bamwe mu baturage bavuganye n' ikinyamakuru Kigalitoday dukesha aya makuru ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

Umwe yagize ati 'Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.'

Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n'urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.



Source : https://impanuro.rw/2021/09/08/basanze-umugabo-amanitse-mu-mugozi-yapfuye-i-nyagatare/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)