Nyabihu: Babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi birindwi - #rwanda #RwOT


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda. Bahagaraitse igare ryari ririho abantu batatu, barebye ibyo bafite mu mufuka basanga harimo urumogi.

Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda babona igare rije ririho abantu batatu, umwe niwe wari uritwaye (umunyonzi) abandi babiri bicaye inyuma hagati yabo harimo umufuka munini. Abapolisi bagize amakenga barabahagarika, bakimara kubahagarika umwe yahise yiruka aracika."

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi barebye ibiri mu mufuka bari bafite basanga harimo urumogi udupfunyika 7, 493. Bamaze gufatwa bavuze ko bari bavuye mu Karere ka Musanze bagiye mu Karere ka Muhanga banyuze mu muhanda wa Shyira. Ntibavuga uwari ubahaye urwo rumogi n’uwo bari barushyiriye i Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abatwara abagenzi kujya bitondera abantu n’ibintu batwaye , bagashyira imbere umutekano w’Igihugu aho kwihutira indonke z’amafaranga.

Yakomeje akangurira abaturarwanda gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya abashaka guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano w’Igihugu.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira hatangire iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa undi bari kumwe wahise acika.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




source : https://ift.tt/3hsyMAx

Post a Comment

0 Comments