Abafite moto zikoresha amashanyarazi barifuza sitasiyo hanze ya Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe u Rwanda rwihaye gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka yangiza ikirere ikunze gusohorwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bakoresha moto z’amashanyarazi, babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko batabasha kugera mu Ntara bitewe n’imiterere ya bateri za moto zabo.

Umumotari Nzabamwita Faustin yagize ati “ Sitasiyo ziduha amashanyarazi akoreshai zi moto ziracyari nke ku buryo imbogamizi ya mbere ari uko nta mumotari wajya mu Ntara kubera ko umuriro ushize yabura uko ugenda . Ikindi bateri zazo ntabwo zigenda ibirometero 100 ku buryo twifuzaga ko iki kibazo bagikemura bakazongerera ubushobozi, bakanashyiraho sitasiyo nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Umukozi wa sosiyete ikora moto z’amashanyarazi, Ampersand Company Rwanda, Irambona Clive, yavuze ko ikibazo bakizi kandi biteguye kugikemura mu minsi ya vuba.

Ati “Impungenge z’uko izi moto z’amashanyarazi zitagera mu Ntara rwose n’ibintu byumvikana, gusa ntakereza y’uko bizakemurwa n’uko tuzagenda dushyira za sitasiyo muri buri Ntara n’ubwo ntavuga ngo ni igihe iki n’iki ariko nkeka ko aribwo bizagenda byoroha.
Yakomeje agira ati “ N’ubu hari ibyakozwe mu guha ubushobozi bateri z’izo moto kuko tugitangira zagendaga ibirometero bigera kuri 60, mu gihe ubu ziri kugenda ibirometero 75.”

Kugeza ubu Ampersand ifite moto 43 zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, bakaba bateganya ko uyu mwaka uzashira zigera kuri 500 , mu gihe 2022 izashira zimaze kugera ku gihumbi.

Abafite moto zikoreshwa n'amashanyarazi basabye ko hashyirwaho sitasiyo nyinshi



source : https://ift.tt/2YREPIF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)