''Mwagiye mutwika munazimya"-Marie Immacule... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Marie Immaculée yatangaje ibi mu muhango wo kumurika filime nshya ya Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah yitwa "Alliah The Movie". Alliah ubwe ni we wahamagaye Madamu Ingabire ngo agire icyo avuga muri ibi birori nk'umubyeyi akunda kandi waje kumushyigikira muri ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare byinshi.


Alliah yamuritse filime nshya yise 'Alliah The Movie'

Marie Immaculée mu nvungo ye hari aho yageze yibutsa urubyiruko ko rukwiriye kuva mu byo kwinezeza akoresha imvugo igezweho urubyiruko rukunda gukoresha ngo "rwatwitse" arwibutsa ko rukwiye gutwika runazimya kugira ngo rubashe kubaka urubyiruko rw'ejo hazaza rwubaka igihugu.

Ingabire yatanze impanuro ikomeye urubyiruko rukwiye gufata nk'impamba

Uyu mubyeyi uyobora umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane, hari aho yagize ati: "Rwose tugatwika tuvuga ngo twatwitse, hahiye koko Humm nimutwike ariko namwe mushobora kuzashyana n'uwo muriro. Mwagiye mutwika munazimya bana banjye, mukazimya kugira ngo twubake. Ngo hahiye koko umunsi umwe muzashya".

Yakomeje agira ati: "Ariko ndabasaba, ndanabikunda iyo mwishimye mureke mbasabe, mureke twubake igihugu tucyubake ku buryo wa musingi nta n'uzawusenya nta n'uzawushobora". Yashimangiye impanuro ye ati: "Ni ukuri mwa bana mwe, uru Rwanda ruvuye kure nimureke turwanire kurwubaka". Iyi mpanuro ye irimo inyigisho urubyiruko rukwiye kugira impamba.


Bruce Melodi ari mu byamamare byitabiriye uyu muhango wo kumurika iyi filime

Marie Immaculee yahamije ko yakunze cyane filime Alliah yamuritse kuko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kudasuzugura abakobwa ngo imibiri yabo bayibonemo iyo kwishimisha bityo bamwe bagaterwa inda imbura gihe, ubuzima bwabo bukajya ahabi kandi mu by'ukuru ntacyasimbura umugore kuko afite agaciro gakomeye. Uyu muhango wo kumurika iyi filime wabaye ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 ubera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Canal Olympia.


Umuhanzikazi Aline Gahongayire yari ahari


Alliah ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109564/mwagiye-mutwika-munazimya-marie-immaculee-imbere-yibyamamare-birimo-bruce-melodie-na-shadd-109564.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)