Muntu mu bubata bw'icyaha. Ni gute umuntu yakira icyaha? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi iyo batekereje ku mateka y'ikiremwa muntu, bibaza ku bintu byinshi byabayeho ndetse n'ibiriho, aho twavuga: Intambara, uburwayi, ubukene, urwango, kwirema ibice, inzara, ubusambo, ubugome, amakuba, irari, ubwibone, ishyari, ubwicanyi, urupfu,… Ese inkomoko y'ibi bibazo byose ni iyihe?

Abantu bamwe bavuga ko ari umuntu avuka ari mwiza ariko akagenda ahindurwa n'ibibi asanganye abo asanze. Mu gushaka igisubizo bamwe bavuga ko muntu yifitemo ubushobozi bwo kuba yakwikiza icyo kibi agakora ibyiza. Iyo dusomye Itangiriro umutwe wa gatatu tubona inkomoko cyangwa uko byagenze kugira ngo ibyo byose bibe biriho ko ari icyaha.

Icyaha cyaje gute?

Itangiriro igice cya mbere n'icya kabiri hatubwira uko Imana yagiye irema kandi ko ibyo yaremye byose byari byiza. Tubona mu Itangiriro ko Imana yaremye umuntu mu buryo bwihariye kubera ko yamuremye mu ishusho yayo umugore n'umugabo ni ko yabaremye (Itangiriro 1:27). Imana yabwiye uwo muntu ko yemerewe kurya ku mbuto z'igiti cyose cyo mu busitani bwa Edeni uretse izo ku giti cy'ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n'ikibi, kuko ngo umunsi yaziriyeho azapfa nta kabuza.

Itangiriro 2:16-17. Ariko iyo tugeze mu gice cya gatatu tubona inzoka ishuka umugore ko nibarya imbuto zo kuri icyo giti batazapfa, umugore yemera icyo kinyoma arazirya ahaho n'umugabo we bari kumwe, bombi bagomera itegeko ry'Imana batyo bashyira umuntu wese ubakomokaho mu bubata bw'icyaha.

Birumvikana ko iyo nzoka yavugaga ibitandukanye n'ibyo Imana yabwiye umuntu yaremye, umuntu yagize kutumvira ibyo yabwiwe n'Imana ahubwo yumvira ibinyoma by'iyo nzoka. Iyo nzoka ni satani (ibyahishuwe 12:9) "Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose.

Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo".). Satani ni umushukanyi, ni umubeshyi kandi ni umwicanyi, ukuri ntikuri muri we, ni umunyabinyoma kandi ni se w'ibinyoma, Yohana 8:44 haravuga ngo: "Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by'ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w'ibinyoma."

Nuko Adamu na Eva bamaze gucumura, Imana ivuma uwo mugabo n'umugore we ndetse n'iyo nzoka. Ibibi byose twumva n'ibyo tubona uyu munsi ni ingaruka zo kutumvira Imana umuntu wa mbere yagize, ari we twese dukomokaho, natwe twese tuvukana iyo kamere yo kutumvira Imana tuyimukomoyeho. Ni uko icyaha cyaje umuntu atandukanywa n'Imana, ikiremwa muntu cyose kiba kibonye ishyano, icyaha kigera ku bantu bose babayeho n'abariho ndetse n'abazabaho. (Abaroma 5:12 "Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.")

Isano y'icyaha cya Adamu n'inyoko-muntu

Iki ni ikibazo abantu benshi bakunda kwibaza ariko igisubizo kirumvikana keretse ku muntu udashaka kubyumva, icya mbere ndagira ngo twumve ko umuntu ataba umunyabyaha kubera ko yakoze icyaha gusa, ahubwo kubera ko ari umunyabyaha niyo mpamvu akora icyaha. Umuntu ni umunyabyaha ku bwa kavukire. Ibyanditswe byera bitwereka ko umuntu wese wabyawe n'umugore n'umugabo akomoka kuri Adamu, ni ukuvuga ko icyaha ari uruhererekane rugera kuri buri muntu wese giturutse kuri Adamu.

Niba umuntu akora icyaha ni ikimenyetso gihagije gisobanura yuko ahuje ubunyabyaha na Adamu yakomotseho, keretse niba hari umuntu wibwira ko adakomoka kuri Adamu na Eva. Ariko mu by'ukuri umuntu wese ni umubyabyaha kuko muri we yifitemo imiterere cyangwa gusa na Adamu yakomotseho. Igihe Adamu yakoraga icyaha cyatubazweho twese kuko twakomotse kuri we kandi dusa nawe, ibi bigaragazwa n'uko dukora icyaha nk'uko nawe yagikoze. Igicumuro cya Adamu cyateye ko abantu bose bacirwaho iteka (Abaroma 5:18). kandi bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana (Abaroma 3:23).

Ingaruka z'icyaha ku kiremwamuntu

Icyaha kimaze kuza cyangije umuntu mu buryo bwose ndetse n'ahantu hose aho twavuga: Amarangamutima ye, umwuka we, umutima we, ibitekerezo bye, amahitamo ye ndetse n'umubiri we nawo urapfa kubera ingaruka zo gukora icyaha. "Kwibwira kose umutima w'umuntu utekereza ni kubi gusa iteka ryose, kandi gutekereza k'umutima we ni kubi uhereye mu bwana bwe" (Itangiriro 6:5, 8:21).

Icyaha cyangije ibitekerezo bya muntu ku buryo ibibi ari byo byuzuye mu bitekerezo bye, kandi yibwira ibibi akaba ari na byo akora, ntibisaba kubimwigisha kubera ko umuntu muri kamere ye afite ubwenge bwo gukora icyaha ariko ubwo gukora icyiza ntabwo.(Yeremiya 4:22 "Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi".). Kuva akiri Umwana aba yibwira ibibi kandi aba atandukanijwe n'Imana uhereye ku kuvuka kwe, avuka ari umunyabyaha, agakura akora ibyaha kubera ko yaremanywe gukiranirwa kandi mu byaha niho yavukiye (Zaburi 51:7, 58:4 "Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya").

Umuntu yarangiritse ku buryo nta kintu gitunganye gishobora kumuvamo, ndetse n'ibyo muntu akora byo gukiranuka bimeze nk'ubushwambagara bufite ibizinga (Yobu 14:4, Yesaya 64:5). Nta cyiza uyu muntu akora mu maso y'Imana kabone nubwo mu maso y'abantu hari ibyo yakora agashimwa, ariko ku Mana bisa nabi kubera ko biva mu mutima wanduye usa nabi. Uyu muntu ntibishoboka ko yanezeza Imana, ahubwo aba ari umwanzi wayo mu mutima we no ku bw'imirirmo ye mibi. (Abaheburayo 11:6, Abakolosayi 1:21).

Umutima w'umuntu warangiritse ku buryo umushuka kuruta ibindi bintu byose (Yeremiya 17:9). Umuntu kubera ko umutima we wangiritse ntubasha no guhitamo icyiza ahubwo amahitamo yawo aba ari mabi kubera ko urashukana. Umuntu hari inzira yibwira ko imutunganiye ari nziza kuri we, nyamara amaherezo y'iyo nzira aba ari urupfu (Imigani 14:12, 16:25). Birumvikana ko umuntu inzira ashoboye guhitamo ni imujyana mu irimbukiro, kandi agenda yishuka yumva ko ariyo nzira nziza. Imana niyo yonyine ishobora kuyobora imigendere y'umuntu ikanamumenyera inzira nziza anyuramo (imigani 20:24).

Rero, uko ni ko icyaha cyagize umuntu wese; umuzungu cyangwa umwirabura, umugufi cyangwa umuremure, umukire cyangwa umukene. Aho umuntu yaba akomoka hose haba ari ku murozi cyangwa kwa Pasiteri, abantu bose ku bwa kavukire ni bamwe, icyaha cyabangije kimwe nta hazima cyabasigiye cyarabangije rwose!

Umuntu arapfuye ku bwa kavukire ye ari cyo azize (Abefeso 2:1). Umuntu agengwa na kamere, akurikiza imigenzo y'isi, satani akorera muri we. Umuntu ari mu bubata bukomeye atabasha kwikuramo, icyaha cyinjiye mu muntu kigera mu nguni zose z'ubuzima bwe, nicyo kimugenga, umuntu ararushye kandi araremerewe. Nta ntambwe n'imwe abasha gutera ngo yikize, nta byiringiro, nta buzima umuntu afite ari mu bubata bubi!

Rero, uyu muntu nta handi yakura ubutabazi, nta handi yabona ubuhungiro usibye ku Mana gusa: Niyo ishobora kumukiza ikamuha ubuzima, ikamuruhura, ikamuha ibyiringiro, ikamuha amahoro binyuze muri Kristo Yesu gusa.

Ni gute umuntu yakira icyaha?

Nta kindi kintu kibasha guhesha umuntu gukiranuka imbere y'Imana yera, uretse kubihererwa ubuntu nayo. Ibi bishoboka iyo umuntu yumvise ubutumwa bwiza bumubwira iby'ubunyabyaha bwe, urubanza rumutegereje arirwo kurimbuka kw'iteka, igisubizo ko ari ukwiringira Umwami Yesu Kristo ko ibyaha bya muntu byishyuwe ku musaraba ubwo Yesu yapfaga akazuka kugira ngo abizera bose babone ubugingo buhoraho kubw'ubuntu binyuze mu kwizera gusa.

Abo bantu bizeye ibyo bakabaho bafite ibyiringiro ko Kristo Yesu azagaruka kubajyana. (Ibyakozwe 16:30-31 maze arabasohokana arababaza ati ' Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?' Baramusubiza bati ' Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe.') Ubuntu n'amahoro n'imbabazi n'urukundo bigwire muri mwe, Amena!

Source: reformationrwanda.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Muntu-mu-bubata-bw-icyaha-Ni-gute-umuntu-yakira-icyaha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)