Kuki Yverry n'umukunzi we basibye amafoto, ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nako byagenze kuri Vanessa, kuko kuri konti ye ya Instagram yasibye amafoto yose yari yashyizeho agaragaza umusore yihebeye. Yasigajeho amafoto 25 amugaragaza mu bihe bitandukanye harimo aho yasohokeye ahantu hatandukanye n'ahandi.

Yverry we yasigajeho amafoto 11 harimo amugaragaza aririmba mu bitaramo bitandukanye, ateguza abafana n'abakunzi b'umuziki indirimbo ze n'andi.

Gusa, Vanessa ukurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 11 muri 'bio' ye ya Instagram haracyanditsemo ko ari 'inshuti nyanshuti ya Yverry'.

Imyaka ibiri, Yverry na Uwase Vanessa bari mu rukundo. Mu bihe bitandukanye, bagaragaje ko ibyabo biganisha ku kurushinga.

Umuhanzi Yverry wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yabwiye INYARWANDA, ko urukundo rudapimirwa mu ngano y'amafoto umwe mu bakundana asangiza abamukurikirana.

Ahamya ko ntawe ukwiye kwibaza impamvu we na Vanessa basibye amafoto bari bahuriyeho kandi mu gihe kimwe.

Ati 'Ese ubundi urukundo rupimirwa ku ngano y'amafoto ari kuri Instagram? Mwebwe ibyacu mube mubiretse kuko murabizi ko njyewe itangazamakuru twuzura amakuru nyayo nzayabihera nk'uko n'ayandi nyabaha.'

Uyu muhanzi ukurikirwa n'abantu ibihumbi 69, avuga ko ari mu bikorwa byo kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, ari nabwo azatangaza ibyerekeye urukundo rwe akavana abantu mu rujijo.

Yverry aherutse kuririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2021, aho yatanze ibyishimo bisendereye agatangaza ko azakomeza gukorana indirimbo zubakiye ku rukundo.

Aherutse gusohora indirimbo yise 'Umuzimu' nyuma ya 'Ibara' 'Quarantine Love' n'izindi.

Yverry yavuze ko urukundo rudapimirwa mu ngano y'amafoto abakundana bashyira kuri Instagram
Yverry yavuze ko bidatinze azatangaza icyihishe inyuma yo gusiba amafoto kuri Instagram no guhagarika gukurikira umukunzi we kuri Instagram
Mu byumweru bitatu bishize, Vanessa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko umugore uzi akeneye kugeraho ntajya atinya kurya wenyine

YVERRY AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE 'UMUZIMU'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110008/kuki-yverry-numukunzi-we-basibye-amafoto-bagahagarika-gukurikirana-kuri-instagram-110008.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)