Ni umuhango witabiriwe n'abo mu muryango wa Jay Polly, ibyamamare bitandukanye, inshuti za Jay Polly n'abari inkoramutima ze bari baje ku musezeraho bwa nyuma ndetse babasha kumwereka ko abaciyemo kabiri abasigira icyuho gikomeye. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakorewe muri Laboratwari ya Rwanda Forensic Laboratory, ryagaragaje ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) cyateye umutima guhagarara.

Jules Sentore mu bahanzi bari baje gushyingura Jay Polly
Jay Polly yatabarutse tariki 02 Nzeri 2021 ku myaka 33 ashyingurwa tariki 05 Nzeri 2021. Urupfu rwe rwateye benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye.
InyaRwanda.com yari ikubereye mu muhango wose, igiye kukwereka mu mafoto n'amashusho uko byari bimeze mu gushyingura Jay Polly umuraperi wari ukunzwe n'abatagira ingano banabyerekanye ubwo yashyingurwanga bakamuha icyubahiro.


Christopher na Dj Pius ntibumvaga ko Jay Polly yitabye Imana


Junior Giti yari yaje mu muhango wo gushyingura Jay Polly









Abantu bari benshi guhera mu rugo kwa Jay Polly









Mc Tino byamunaniye kwihangana



Uncle Austin byari byamurenze

Producer Madebeat ntiyabyumvaga

Kabanda Jado nyiri ISIBO TV yari ahibereye

Christopher byageze aho biranga


Mu gushyingura Jay Polly hari abantu benshi cyane



Ubwo bajyaga i Rusororo abantu ntibatinye kugenda n'amaguru






Ubwo bageraga i Rusororo abantu bananiwe kwihangana baca mu rihumye inzego z'umutekano




















Ubuheta bwa Jay Polly


Imfura ya Jay Polly na mama we


Abantu bari benshi cyane





KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSHYINGURA JAY POLLY UKO WAGENZE
AMAFOTO + VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda.com