Meddy yasohoye indi ndirimbo yakoreye umugore we irimo impurirane y'Imico y'iwabo bombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo ibaye iya kabiri ahimbiye umugore we Mimi Mehfira baherutse gusezerana aho mu minsi yashize yari yashyize hanze iyo yise My Vow.

Muri iyi nshya yise Queen of Sheba, na yo igaragaramo bimwe mu byaranze ubukwe bw'uyu muhanzi aho hagaragaramo abari bambariye umusore ndetse n'abari bambariye umukobwa.

Ni indirimbo ibyinitse aho igaragaza ibyishimo ku mpande zombi haba ku ruhande rw'umugabo n'umugore, baba bishimira ibirori by'aba bana babo.

Muri iyi ndirimbo, Meddy agarukamo urukundo rutagereranywa yakunze umugore we Mimi Mehfira, aho hari n'aho aririmba asubiramo amagambo yamubwiye ubwo yamusabaga kumubera umugore.

Meddy kandi aherutse gutangiza ikiganiro we n'umugore we bazajya bagaruka ku byaranze urukundo rwabo aho mu gace ka mbere k'iki kiganiro Meddy yasobanuye uko yahuye bwa mbere n'uyu mukunzi we n'uburyo baje kwisanga mu rukundo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Meddy-yasohoye-indi-ndirimbo-yakoreye-umugore-we-irimo-impurirane-y-Imico-y-iwabo-bombi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)