Rutahizamu w' ikipe ya APR FC Byiringiro Lague kuri uyu wa Kabiri yambitse umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore .

Byiringiro Lague na Uwase Kelia yambitse impeta bamaze imyaka irenga ine bakundana.
Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza aho Uwase Kelia atazuyaje yahise amwemera kuzamubera umugore maze igihe gisigaye ku Isi bakazakimarana.

Amakuru dukesha Isimbi nuko uyu musore yamusabye kumubera umugore mu gihe umuhango wo Gufata Irembo wabaye mu minsi ishize ndetse no munsi w'ejo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri nibwo bazasezerana imbere y'amategeko.
Biteganyijwe ko ubukwe bwaba bombi buzaba mu mpera z'uyu mwaka mu kwezi k'Ukuboza.
