Kigali: Imirenge yiyambaje Drone, irondo ridasanzwe n'abacuruzi mu kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19
Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19

Barimo kwifashisha indege zitagira abaderevu (drone), abacuruzi barimo gusinya imihigo, hashyizweho abanyerondo badasanzwe, ndetse ku bikoresho bimwe na bimwe harimo gushyirwaho ubutumwa busobanurira abaturage uko bakwirinda Covid-19.

Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y'u Rwanda bazatanga igihembo cy'imodoka ku murenge uzahiga indi mu kugira abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nyuma ya tariki 19 Ukwakira 2021, ubwo ubukangurambaga buzaba burangiye.

Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro wakoresheje akadege gato kitwa ‘Drone' kagenda kazenguruka umurenge wose kariho radio isaba abaturage kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki no kwirinda gushyira utubari mu ngo.

Abayobozi b
Abayobozi b'inzego zitandukanye muri Kicukiro bashyize umukono ku mihigo yo kurwanya Covid-19 mu bigo bayohyora

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Niboye, Murekatete Patricie, avuga ko drone izajya inyuzamo ikongera kuzenguruka hejuru y'umurenge byibura rimwe mu byumweru bibiri, kuko abaturage iyo bayumvise ihinda hejuru yabo basohoka hanze bakajya kureba.

Murekatete agira ati “Abaturage bumvise drone barasohoka, yagiye inyura ahantu hari ubucucike bw'abantu, uko gusohoka kwabo twahitaga tubona ko ‘message' yabagezeho, muri aya marushanwa azamara ukwezi, drone izajya ikora wenda nka rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri muri iyi minsi dusigaranye.”

Murekatete avuga ko ubu bukangurambaga bukorwa ahanini n'abayobozi b'amasibo, bujyana no gusura abarwayi ba Covid-19 bari mu ngo ndetse no gufatanya n'abaturage gukora umuganda w'isuku (igitondo cy'isuku).

Hari n'ibikoresho bitandukanye byanditsweho ubutumwa bukangurira abantu kurwanya Covid-19, birimo imitaka ihabwa ababyeyi bajya kwa muganga, ibinyabiziga, moto ndetse n'abacuruzi bakaba bashyize ubwo butumwa mu maduka yabo.

Mu murenge wa Nyamirambo w'Akarere ka Nyarugenge na ho berekanye radio igenda izenguruka mu baturage, abacuruzi basinyanye imihigo n'ubuyobozi mu rwego rwo gufatanya na bo kwamagana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bakorera.

Uwo murenge kandi weretse abaturage itsinda ry'abanyerondo bihariye bazajya bagendagenda muri karitsiye bareba niba koko ibyemejwe n'abacuruzi birimo gushyirwa mu bikorwa.

Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye
Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, avuga ko bizeye kuzabona igihembo cy'imodoka muri Nyarugenge mu gihe abaturage bose (cyane cyane abatuye mu bucucike) baba bahinduye imyifatire.

Uwera yagize ati “Turizera ko nta bwandu bushya buzongera kuboneka mu Murenge wacu wa Nyamirambo, kandi n'abaturage bacu bazashishakirizwa kwirinda Covid-19 ku kigero cyo hejuru, nta gitangaza ko imodoka tuzayibona”.

Mu Karere ka Gasabo ho abayobozi b'amasibo basinyanye amasezerano y'imihigo n'ababakuriye kugira ngo bajye mu baturage kwigisha no guhagarika bimwe mu bikorwa byatuma habaho kwanduzanya, birimo utubari turi mu ngo.




source : https://ift.tt/3tGqsSX

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)