Indirimbo Queen of Sheba ya Meddy yaba igiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku kintu kijyanye n'urubuga rwa Youtube rukunzwe kandi rukoreshwa na benshi mu Rwanda, Meddy arayoboye ahanini bitewe n'udushya agira mubyo akora. Siho honyine, kuko no kuzindi mbuga zinyuranye ariwe ugenda akomeza kuba hejuru y'abandi bahanzi bose bo mu Rwanda.

Kuwa 20 Nzeri 2021, nibwo yashyize hanze indirimbo yitwa 'Queen of Sheba' ikomeje gukundwa n'abatari bacye, yaba ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi hanyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo, ahari abakunzi b'uyu muhanzi kugera ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, uyu muhanzi yari afite aba 'subscribers' kuri youtube ibihumbi 710 ariko mu gihe iyi ndirimbo itari yuzuza amasaha mirongo ine n'umunani igiye hanze, hamaze kwiyongeraho abarenga ibihumbi 14. Ni umubare utari hasi habe na gato.

Iyi ndirimbo byari byitezwe ko ishobora gukuraho agahigo k'iyayibanjirije, bitewe ahanini no kuba mu masaha yayo ya mbere yararebwe cyane, aho mu masaha 12 yonyine yari imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 207 mu gihe 'My Vow' yo yujuje ibihumbi 203 mu masaha 13.

Nyamara uko amasaha akomeje kugenda yicuma, biragaragara ko agahigo k'iya mbere ko kuba yararebwe na Miliyoni imwe mu gihe cy'amasaha 48, itari bubashe kukageraho, dore ko mu gihe habura amasaha mbarwa ikagira aya masaha, ikiri mu bihumbi bikabakaba 700.

'Queen Of Sheba' na 'My Vow' yayibanjirije, zose zikaba ari indirimbo  Meddy aherutse kwemeza ko zakomotse ku rukundo rwe n'umugore we, mbese zifite aho zihuriye n'ubukwe bwe yakoze kuwa 22 Gicurasi 2021.

Ubwo Queen of Sheba yajyaga hanze kuwa 20 Nzeri 2021 Meddy yari afite aba subscribers ibihumbi 710


Mu minsi itaragera kuri ibiri 'Queen of Sheba' indirimbo nshya ya Meddy ayishyize hanze, aba subscribers bavuye ku bihumbi 710 bagera ku bihumbi 724.


'My Vow' mu minsi yayo ya mbere yayoboye indirimbo zarebwe zari zikunzwe muri Uganda kuri Youtube.





Meddy yashimye buri umwe watumye abasha guca agahigo ka Miliyoni 1 kuri youtube k'inshuro 'My Vow' yarebwe mu minsi ibiri.


KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'QUEEN OF SHEBA' YA MEDDY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109777/indirimbo-queen-of-sheba-ya-meddy-yaba-igiye-gukuraho-agahigo-ka-my-vow-yayibanjirije-109777.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)