Imana imuhe umugisha – Fatakumavuta ashimira umugore wa Safi waguze album ye miliyoni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka 'Fatakumavuta' yashimiye umugore wa Safi Madiba, Niyonizera Judith waguze Album ye amafaraga y'u Rwanda miliyoni.

Fatakumavuta usanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro, aherutse gutangaza ko tariki ya 30 Nzeri azashyira hanze album y'indirimbo yise 'Fatalogy' iriho indirimbo 12.

Iyi album ikaba yarakozweho n'abahanzi bagera kuri 25, uyu mugabo akaba yaratangaje ko uwifuza kuyigura azishyura miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Mu byishimo byinshi yashimiye umugore wa Safi Madiba yemeza ko ari we wa mbere waguze iyi Album aho yishuye miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda nk'uko igiciro cyayo kimeze.

Iyi Album igizwe n'indirimbo 12, izo amaze gufatira amashusho zikaba zigera ku ndirimbo icyenda gusa, n'izindi ngo arimo gushaka uburyo yafatwa.

Fatakumavuta yashimiye Judith waguzwe album ye
Judith ni we wa mbere waguze iyi album



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imana-imuhe-umugisha-fatakumavuta-ashimira-umugore-wa-safi-waguze-album-ye-miliyoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)