Igisubizo ni OYA - Perezida Kagame ku bishinjwa u Rwanda byo gukoresha Pegasus mu butasi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y’uko hari ibihugu bikoresha “Pegasus” mu butasi yatangiye gukwira Isi muri Nyakanga itangajwe bwa mbere na Washington Post n’ibindi binyamakuru 16 byihurije hamwe, aho bivugwa ko hari nimero ibihumbi 50 zishobora kwinjirirwa.

U Rwanda rushyirwa mu majwi mu bihugu bikoresha iyo porogaramu cyo kimwe n’ibindi 10 birimo Mexique, Azerbaijan, Kazakhstan, Hongrie, Togo, Maroc, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Arabie Saoudite.

Bivugwa ko ku ruhande rw’u Rwanda hari abantu 3500 telefoni zabo zishobora kumvirizwa hakoreshejwe iyi porogaramu.

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021, yongeye kubazwa niba rwaba rukoresha Pegasus, asubiza ko rutanayigeze kandi ko rwabisobanuye inshuro nyinshi.

Perezida Kagame yavuze ko ubutasi bwatangiye gukorwa kera kuva umuntu yabaho ndetse ko hari uburyo bwinshi bwifashishwa, ariko iyo bigeze ku Rwanda, izina ryarwo rivugwamo mu buryo bwihariye n’abantu barushinja gutata binyuranyije n’amategeko ariko wabisesengura ugasanga hari ikindi kigamijwe.

Ubwo byatangiraga kuvugwa, mu bantu u Rwanda rwashinjwe gutata rwifashishije Pegasus harimo na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wari utangiye kuzahuka, hari abantu batabyishimiye barangije babyuririraho barushinja gukoresha Pegasus.

Yavuze ko bwa mbere mu 2019 ubwo byavugwaga ko rukoresha iri koranabuhanga, rwabisobanuye n’ubwa kabiri nabwo rukabisobanura mu buryo burambuye.

Ati “Twarabisobanuye ntekereza ko byarangiye, hanyuma birongera biragaruka, turabisobanura. Abashinzwe umutekano, abashinzwe umutekano mu by’ikoranabuhganga barabisobanura mu buryo burambuye, uko tudafite bene icyo gikoresho.”

“Ariko kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda rukora ubutasi, kandi hari uburyo bwinshi bwo kubikora, buri wese arabizi n’abo banyamakuru barabizi. Muri make, umunyamakuru wakoze ibyo birego, birashoboka ko yabonye ayo makuru yakoresheje mu guhimba ibinyoma, binyuze mu gutata. Barabikora. Ariko twababwiye ko tudafite ibyo bikoresho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko batari gutinyuka kumubaza niba u Rwanda rukora ubutasi kuko ibyo ubwabyo byisobanura kandi n’igisubizo buri wese akizi.

Ati “Iyo baza kumbaza bati u Rwanda rukora ubutasi, bazi igisubizo, ntabwo bari kumbaza kuko bo, inzego, abantu ku giti cyabo bakurikira abantu, bashaka amakuru mu buryo butandukanye.”

“Niba uri kuvuga ngo turi gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho, igisubizo ni OYA kandi twarabibabwiye. Abantu bacu barabibabwiye. Twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bibikoresha kandi bibyemera ariko kuri twe twarababwiye tuti Oya ntabwo tuyikoresha.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwabwiye abarushinja gukoresha Pegasus ko bajya kureba abantu bayihimbye, bakababaza ibihugu biyikoresha kandi ko baza gusanga rwo rutarimo.

Ati “Tuti kuki mutajya kureba abo bantu bakoze iyo porogaramu yifashishwa mu butasi ngo bababwire abayifite n’abatayifite kandi murasanga u Rwanda rutayifite. Ni gute twakoresha icyo tudafite?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ku mpamvu abo bantu bazi ubwabo, icyo bashaka ari ugusiga icyasha u Rwanda ku buryo bakomeza mu murongo batangiye mu myaka 27 ishize.

Ati “Tuzakomeza gukora icyo twumva ko kiboneye ku bwacu, dusobanure ibitari ukuri.”

Iri koranabuhanga bivugwa ko iyo rihujwe na nimero y’umuntu runaka, rihita ryibasira telefoni ye binyuze kuri WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu gisa na “missed calls”.

Rishobora guha urikoresha password za nyiri telefoni, rikamufasha gusoma ubutumwa bwe no kumva ibyo avugana n’abandi.

Ikindi ni uko rishobora kwifashisha GPS rikerekana aho nyiri telefoni ari. Bivugwa ko rishobora kubona amakuru yo kuri telefoni z’ubwoko ubundi bizwi ko bwizewe ku mutekano nka iPhone cyangwa zikareba n’ubutumwa bwo kuri application zizwiho kuba zizewe kurusha izindi nka Signal.

Ku muntu ufite telefoni ikoresha camera, iri koranabuhanga rishobora gutuma yifungura ku buryo umuntu uri kurikoresha ashobora kubona amashusho y’aho nyirayo ari.

Pegasus igurishwa igihugu cyangwa imiryango itegamiye kuri leta. Mu kuyikoresha hagurwa uburenganzira (license). Bivugwa ko igiciro kizwi n’umuguzi n’ugurisha, gusa ngo license imwe ishobora kugura miliyoni 100 Frw.

Mu 2016, byavugwaga ko NSO Group yishyuzaga ibihumbi 650 $ [asaga miliyoni 650 Frw] kuri telefoni cyangwa se mudasobwa 10. Gusa mbere habanza kwishyurwa ibihumbi 500 $ (miliyoni zirenga 500 Frw) yo gushyira (installation) iyo porogaramu muri mudasobwa.

Perezida Kagame yavuze ko abakomeje gusebya u Rwanda atazi impamvu babikora ariko akeka ko bituruka ku mateka maremare anafite aho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko hari n’abavuye mu Rwanda bakoze ibyaha bitandukanye birimo no gusahura igihugu, atanga urugero kuri Ndagijimana JMV wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, wibye amafaranga yagombaga kwifashishwa mu gufungura za Ambasade ariko akagenda avuga ko yari agiye kwicwa.

Ati “Ndibuka ubwo twafataga ubutegetsi mu 1994, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere uba mu Bufaransa, ubu yirirwa mu itangazamakuru asebya Guverinoma ariko uwo mugabo yabaye Minisitiri mu gihe gito, kugira ngo u Rwanda rufungure Ambasade zari zarafunze, abadipolomate basubireho, simbizi hari uwakoze amakosa ahari amuha amafaranga mu ntoki aragenda ntiyagaruka.”

Abantu bamushyigikira ngo ni abigisha u Rwanda indangagaciro, ariko ubu afite ukwishyira ukizana ku buryo arwigisha politiki rukwiriye kugenderaho.

Ati “Buri wese usakuza hariya hanze, mbaza ndakubwira cyangwa se wasanga usanzwe ubizi, ngo ni bande n’abaturage basanzwe bazakubwira, ngo uyu yafashe ku ngufu, uyu yaribye, ariko bagera hariya bagahabwa ijambo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudakoresha Pegasus ndetse ko rutigeze ruyikoresha



source : https://ift.tt/38EQuMC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)