Icyizere cyo kwigobotora ingaruka za COVID-19 ku mishinga yo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Abaminisitiri iheruka yongereye amasaha yo kuba Abaturarwanda bageze mu ngo ashyirwa saa yine z’ijoro, ibikorwa bigafunga mu isaha imwe mbere y’icyo gihe. Mu mezi yashize byigeze gufunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uretse amasaha yongerewe n’ibikorwa bitandukanye bigenda byemererwa kongera gufungura imiryango mu byiciro aho kugeza ubu n’ibirori n’ubukwe byongeye kwemerwa.

Brian Kitatta ufite restaurant yitwa Lam Lounge i Remera ku Gisimenti, yabwiye Rwanda Today ko ubu hari icyizere cy’uko imishinga yazanzamuka ikabasha kongera kwiyubaka igakomera.

Ati “Ingamba ziheruka gushyirwaho zikagabanya igihe cyo kuba abantu bari mu ngo kikaba saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, byaraducunguye kuko simpamya ko twari kuba tugikora.”

Restaurant nyinshi zari zarahagaritse gukora kubera kubura abazigana dore ko abenshi babaga baragera iwabo bagategura amafunguro ku buryo abafata umwanzuro wo kutahana ari mbarwa.

Ku rundi ruhande, abacuruzaga utubari tumaze umwaka n’igice nta cyizere cyo gufungura kiraboneka bahisemo kuduhindura amaduka y’inzoga kuko zo zigurwa zigatahanwa.

N’abafite indi mishinga ni uko babikoze kuko hari abacuruzaga imyenda babivuyemo bacuruza ibiribwa nubwo nabyo bavugaga ko nta cyizere cy’inyungu gihari.

Restaurant ya Kitatta iri muri nke zakomeje kwihagararaho ngo nayo yabifashijwemo n’uko yegereye amaduka y’inzoga, bityo abavaga kuzigura bakaba barakeneraga ibiryo.

Abafite imishinga muri Kigali baremeza ko uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zoroshywa bagenda bagira icyizere cy'uko ubukungu bwazahuka



source : https://ift.tt/3kqXuU6
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)