Ibizakwereka ko ufite umukunzi uzavamo umugore mubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bimenyetso bigaragaza ingeso cyangwa se imyitwarire, nyirazo aramutse atazihinduye zazatuma avamo umugore uteye ubwoba, utizihiye urugo.Kuba ari umukobwa mwiza ntibisobanuye ko azavamo umugore mwiza. Ni ibintu 2 bihabanye.

Ibi ni ibimenyetso urubuga Elcema rwandika ku mibanire rwagaragaje bikwereka ko umukunzi wawe azavamo umugore mubi:

1. Agoye gushimisha

Abasore benshi ntabwo bazi uko bashimisha abakobwa bakundana ariko atari uko bataba bagerageje ahubwo kubera ko abakobwa benshi bagoye gushimishwa. Abakobwa bagoye gushimisha, iyo bubatse urugo, babera umutwaro abagabo babo.

2.Ntanyurwa

Ingo nyinshi zirambana, zubakira ku kunyurwa. Kuba utanyurwa ukiri umukobwa, ntanikikwemeza ko uzanyurwa ugeze mu rugo rwawe. Kunyurwa bituma urugo ruhoramo amahoro. Umukobwa utanyurwa, iyo ageze mu rugo rwe ahora ashaka kwakira byinshi akibagirwa no gushimira na bike yahawe n'umugabo we kandi ntako aba atagize. Nunanirwa kwishimira na bike umugabo wawe aguha yiyushye icyuya, ukamuhoza ku nkeke, urumva uzaba uri umugore mwiza?

3.Ntajya utega amatwi abandi

Gutega amatwi abandi ni ingenzi kandi bifite akamaro kanini cyane. Iyo ubasha gutega amatwi, kumvikana n'abandi ntibikugora. Bigufasha kubasha kumvira umukunzi wawe.

Umukobwa utajya abasha gutega amatwi abandi , bizamugora no kumenya gutega amatwi umugabo we, bizamugore kubaka urugo rurimo ubwumvikane

4.Arikunda

Kwikunda nicyo kintu cy'ibanze gituma ingo nyinshi zisenyuka. Iyo iteka uhora witekerezaho gusa, ntabwo wazavamo umugore mwiza. Inshingano z'umugore mwiza ni ukwita no kuba inkingi ya mwamba y'urugo. Mu gihe wikunda kandi wirebaho gusa, biragoye ko wazavamo umugore wizihiye urugo.

6.Ntajya ashimira umusore mukundana…nta jambo ryiza yamubwira

Umukobwa uzavamo umugore mwiza, ashimira umusore bakundana kubyo amukorera byose ndetse akanamukomeza igihe hari ibyamuciye intege. Umukobwa utabasha gukora nkibi, biramugora kuvamo umugore mwiza.

Umukobwa uzavamo umugore mwiza kandi agaragarira mu magambo avuga. Umukobwa ubasha kubwira amagambo meza umusore bakundana agamije ko atera imbere akazavamo umugabo umwizihiye, aba azavamo n'umugore mwiza. Umukobwa uhoza ku nkeke umusore bakundana, amubwira amagambo amukomeretsa, naba n'umugore niko bizakomeza.

7.Ahora utegeka

Abakobwa bahora bategeka ndetse bagashaka ko uko bumva kandi babona ibintu ariko bigenda, bavamo abagore babi. Umukobwa uhorana ibitekerezo biruta iby'abandi, agahora yumva ko ariwe uhora ari mu kuri , ntabashe gucira bugufi abandi, avamo umugore mubi. Yubaka urugo ruhoramo intonganya zidashira.



Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-ufite-umukunzi-uzavamo-umugore-mubi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)