U Rwanda rwabanje gukora isesengura ry’uko ikibazo cyifashe, hanyuma muri Nyakanga 2021, rwoherereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado.
Ibibazo by’umutekano muke muri iyi ntara bifite imizi mu 2017. Icyo gihe Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah wagabye ibitero byinshi mu mijyi itandukanye mu Turere tugize Intara ya Cabo Delgado turimo Palma, Macomia, Nagande, Muidube ndetse n’Ibirwa bya Vamuzi, Quefuque na Metundo.
Ibikorwa bya Jamaat Ansar al-Sunnah, abaturage bo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’, byatangiye gufata indi ntera mu mpera za 2020 n’intangiriro za 2021. Byageze iki gihe umaze kwigarurira uturere dutanu mu tugize Cabo Delgado.
Ibyihebe byo muri uwo mutwe byibasiraga abasivili, bikabica bibaciye imitwe ndetse bikanatwika sitasiyo za Polisi. Ibi bitero byahitanye abaturage 3000 mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo ndetse byinshi mu bikorwa by’iterambere birahagarara kubera umutekano muke.
Ibi byihebe byafungaga imihanda y’ingenzi irimo iy’ubucuruzi igashyirwamo za bariyeri ku buryo abantu badakomeza ubuhahirane hagati ya Palma na Mocimboa da Praia. Byabaga bigamije gukora ubucuruzi butemewe ku cyambu kandi nta nkomyi.
Ibikorwa bya Jamaat Ansar al-Sunnah byo kwibasira ubuzima bw’inzirakarengane no gukorana na Islamic State [nyuma y’ibiganiro byo mu 2019] byatumye ku wa 10 Werurwe 2021, Amerika isohora itangazo rivuga ko washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi.
Cabo Delgado ni yo byahanze amaso kuko ari intara ikungahaye kuri Gaz karemano. Mbere y’ibi bitero, Sosiyete y’Abafaransa Total Energies yari yatangiye kuyicukura ariko ibikorwa byayo bikomwa mu nkokora, ihita ikiza amagara y’abakozi bayo.
Muri iyi nkuru, IGIHE iragaruka ku bihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo guhashya ibi byihebe kuva ingabo z’u Rwanda n’iza Mbozambique zakwinjira mu bufatanye bugamije kubitsinsura.
Kuva ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 bari muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, kubungabunga umutekano no gukora amavugurura mu rwego rw’umutekano.
Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.
Urugendo rwa RDF na Polisi y’u Rwanda mu kubohoza Cabo Delgado yashegeshwe n’ibyihebe
Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 boherejwe muri Cabo Delgado ku wa 9 Nyakanga 2021. Izi ngabo zahise zinjira mu bufatanye n’iza Mozambique aho zashyikiye mu duce twa Mueda na Afungi mbere yo gutangira urugamba rwo guhashya ibyihebe.
Urugamba rwahiniye mu Mujyi wa Mueda, aho icyiciro cya mbere cy’ingabo zahagurukiye zerekeza Diaca-Awasse- Mumu- Ntotwe mu Mujyi wa Mocimboa da Praia wafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’ibyihebe. Ubwo zageraga mu Mujyi wa Awase, umwanzi yabanje kwihagararaho ariko aza kuva ku izima nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu n’ibisasu biremereye.
Icyiciro cya kabiri cy’ingabo cyanyuze mu duce two mu Majyaruguru, ku Cyambu cya Afungi muri Palma ahari ikibuga cy’indege ndetse n’agace gacukurwamo gaz muri Cabo Delgado.
Tariki ya 10 Nyakanga 2021 ni bwo, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zatangiye ibikorwa byo kurwana zihereye mu Majyaruguru mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane - Maputo- Mapalanganha-1st May mbere yo guhura na bagenzi babo banyuze muri Mueda, bagahita babohoza Umujyi uri ku cyambu ariwo Mocimboa da Praia.
Izi ngabo ntabwo zahagaze ahubwo zahise zikomeza kotsa igitutu ibyihebe, zibikurikira mu gace ka Mbau kari mu Majyepfo, ndetse no mu duce twa Siri 1 na Siri 2, aho byihishe nyuma yo gukwirwa imishwaro no gutatanira mu Turere twa Muidube na Macomia.
Urugamba rw’i Cabo Delgado hagati yo ku wa 10 Nyakanga n’iya 9 Nzeri 2021
Ku wa 10 Nyakanga 2021: Ingabo zashyize icyicaro muri Afungi.
Ku wa 20 Nyakanga 2021: Zahuriraga mu Gace ka Palma.
Ku wa 26 Nyakanga 2021: Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zakomeje imbere zijya guhurira mu Mijyi ya Tete na Mute.
Ku wa 27 Nyakanga 2021: Hashyizweho icyicaro muri Zambia.
Ku wa 29 Nyakanga 2021: Zakozanyijeho n’ibyihebe muri Mapalanganha.
Ku wa 30 Nyakanga 2021: Maputo yatsintsuwemo umwanzi burundu.
Ku wa 2 Kanama 2021: Quelimane yaranduwemo ibirindiro by’umwanzi.
Ku wa 6 Kanama 2021: Njama na Primario de Mao, zabaye utundi duce twatsintsuwemo umwanzi.
Ku wa 7 Kanama 2021: Ingabo zahanganye bikomeye n’ibyihebe.
Ku wa 8 Kanama 2021: Umujyi wa Mocimboa da Praia warafashwe.
Ku rundi ruhande, ingabo zanyuze Mueda- Diaca-Awasse- Chinda zigana Mocimboa da Praia zarwanye urugamba rukomeye rurimo no gutegwa ibico mu Mijyi ya Awasse ku wa 24 Nyakanga 2021 no mu wa Chinda ku wa 2 Kanama 2021. Muri Awasse habereye imirwano ikomeye ariko ihosha ibyihebe bikubiswe inshuro bikwira imishwaro; byasize byangije urugomero runini mu zitanga amashanyarazi muri Awasse.
Nyuma yo gufata Mocimboa da Praia, ingabo za RDF n’iza Mozambique zakomereje muri Mbau zinyuze mu byerekezo bibiri birimo icy’izanyuze mu gace ka Chinda n’icyanyuze Nakitenge. Izi ngabo zaje gufata Mbau ku mugoroba wo ku wa 20 Kanama 2021, ahagana saa Kumi.
Ibyihebe byari bisigaranye amahitamo amwe ari yo yo guhungira mu mashyamba yitwa Syria (Siri I na Siri II) mu Karere ka Mocimboa da Praia. Siri I yatsintsuwemo ibyihebe ku wa 1 Nzeri 2021 mbere y’uko ingabo zikomereza muri Siri II aho urugamba rwasakiranye ku wa 5 Nzeri 2021 nyuma yo kuva mu gace ka Limala ku wa 2 Nzeri 2021.
Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.
Muri ibi bitero, ibyihebe bibarirwa mu 100 bimaze kwicwa ndetse iyi mibare ishobora kuba irenga kuko ahenshi hari aho byicwaga ariko bikajyanwa na bagenzi babyo. Mu kubihashya kandi hagiye haterwa ibisasu mu bice bitandukanye byabaga birimo ibyihebe.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique kandi zanafashe ibikoresho by’ibi byihebe birimo imbunda nini, SMGs na magazine zazo, RPG, Pistol, grenade, imodoka z’intambara, moto n’ibindi bikoresho byihariye ndetse n’ibyo kurya.
Nyuma y’urugamba rwo kwatsa umuriro ku byihebe, hakomeje urugendo rwo gusubiza abaturage mu byabo nyuma y’igihe bari mu nkambi z’impunzi.
source : https://ift.tt/3CUVQjN