Abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami ryayo rya Huye , kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, nibwo hamenyekanye inkuru ko abo banyeshuri bagiye kwa muganga nyuma y'ibimenyetso byo kuruka no gucibwamo bagaragaje bikekwa ko byatewe n'amafunguro bariye muri Restaurant bari basanzwe bariramo .
Amakuru avuga ko hari kubarurwa abanyeshuri 27 bamaze kugana ibitabo bya Kaminuza bya CHUB byabakiriye bafite biriya bimenyetso ubundi bigaragaraza ko bariye amafunguro yanduye.
Amakuru akomeza avuga ko bariya banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, basanzwe barira muri Restaurant yitwa Umucyo iherereye hariya i Huye isanzwe yakira abanyeshuri ba UR 400.
Biravugwa ko bariye ibyo biryo kuri iki cyumweru taliki ya 19 Nzeri 2021 bikekwa ko byari byahumanyijwe cyangwa bifite isuku nke.
Umwe mu banyeshuri bahuye na kiriya kibazo nyuma yo gufatira ifunguro muri iriya restaurant, akaba yihutiye kugana ibitaro, avuga uko yafashwe, agira ati 'Nafashwe ndimo kubabara mu nda cyane no gcibwamo no kuruka.'
Avuga ko yagiye ku Bitaro bya CHUB bakamuha umuti ku buryo ubu 'ndimo koroherwa, ariko ndacyababara mu nda kandi no gucibwamo birakomeje. Kuruka bo byarekeye aho.'
Dr Nzambimana Jean Bosco uyobora ibitaro by'Akarere ka Huye, yavuze ko kuri biriya bitaro bakiriye abanyeshuri 17 bafite biriya bimenyetso byo kuribwa mu nda, kuruka, gucibwamo ndetse no kuribwa umutwe.
Yagize ati 'Mu Bitaro dusigaranye batatu kandi babiri muri bo baramutse bameze neza bashobora gutaha, umwe ni we ukimeze nabi.'
Uyu muganga avuga ko akurikije biriya bimenyetso biri kugaragazwa na bariya Banyeshuri, bigaragara ko bashobora kuba barariye mafunguro yanduye.
Yaboneyeho gusaba abandi banyeshuri baba barafatiye ifunguro hamwe na bariya, ko haramutse hari ufite biriya bimenyetso na we yakwihutira kujya kwa muganga kugira ngo afashwe.
Mugisha Erikson usanzwe ari Umuvugizi w'abanyeshuri muri UR Huye, yemeje ibya kiriya kibazo ku buryo abanyeshuri bagize biriya bibazo bose hamwe ari 27 kandi ko bose bahawe ubufasha bwabagiriye akamaro.
Kugeza ubu muri CHUB hasigayemo abahungu batatu n'abakobwa babiri, ku Bitaro bya Kabutare hasigayemo batatu naho ku ivuriro rya Salus Polyclinic hasigayeyo umwe.