Grace Ingabire yagarutse kubyo amaze gukora a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gutangira ikiganiro cy'umwihariko Miss Grace Ingabire yagiranye na RBA, umunyamakuru yatangiye amubaza uko urugendo rwe kugeza none ruhagaze nka Nyampinga w'igihugu.

Umunyamakuru wamwakiriye yagize ati: 'Urabizi ni wowe Nyampinga w'u Rwanda wihariye, urumva icyo ndikuvuga, kuva wakambikwa ikamba kugera none ni gute urugendo rwawe rwagenze? Ese byabaye nk'ibyo wari witeze wari wateguye ubwo watsindaga?'

 

Miss Grace Ingabire mu kumusubiza yagize ati: 'Ntabwo nigeze menya uko bizaba bimeze, ariko ni inararibonye nungutse twakoranye umushinga na Empowering African Food, ni umushinga wari uwo gufasha abakora mu nzego z'ubuzima mu by'ukuri gufasha EAF mu kugeza ibyo bakora kubo bigenewe.'

 

Akomeza agira ati: 'Icyumweru gitaha dufite imyiyereko ku rwibutso. Ni umushinga wa Mashilika, nzaba ndi umwe muriwo muzaze murebe.' Mu gutangira, Miss Grace Ingabire yabanje kuvuga imwe mu nkuru zijyanye n'ihindagurika ry'ikirere nk'umunyamakuru, agaruka k'uburyo ubushyuhe bukomeje kwiyongera akaba ari ikintu kitari cyiza ku buzima bw'ikiremwamuntu.

Grace Ingabire yegukanye kandi yambikwa ikamba mu ijoro ryo kuwa 20 Werurwe 2021, mu birori byabereye mu Intare Conference. Ari muri ba Nyampinga bambaye ikamba bafite ubumenyi buhambaye bushingiye ku mashuri, kuko afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Miss Grace Ingabire ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyo gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva

Ku bufatanye na IAF bakomeje ibikorwa byo gufasha abakora mu nzego z'ubuzima hirya no hino ndetse aherutse no guha abaturage ingurube zo korora

Miss Grace Ingabire yashimwe na Brig John Peter Bagabo kubera umuhate n'umurava akomeje kugaragaza by'umwihariko kubwo kuzirikana abamugariye k'urugamba

KANDA HANO UREBE MISS GRACE INGABIRE UBWO YAGIRANAGA IKIGANIRO KIHARIYE NA RTV MU MAKURU Y'ICYONGEREZA







 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109866/grace-ingabire-yagarutse-kubyo-amaze-gukora-anakangurira-ababyifuza-kuzitabira-ibikorwa-by-109866.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)