Gicumbi : Umugore w'imyaka 42 arashinjwa kwigarurira umuhungu w'imyaka 14 akamusambanyiriza kwa Nyirakuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore w'imyaka 42 ushinjwa gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 14, yasabiwe n'Ubushinjacyaha gufungwa by'agateganyo iminsi 30 mu rubanza rwabaye ku ya 16 Nzeri 2021.

Inkuru dueksha Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, ivuga ko kiriya cyaha uriya mugore yagikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w'inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu.

Ngo ahageze yahasanze umwuzukuru we w'umuhungu w'imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, ari bwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

Mu gihe gito umwana yaje kubwira Nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w'Umudugudu bahita biyambaza inzego z'umutekano atabwa muri yombi.

Mu kwisobanura kwe uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bigaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko, ariyo mpamvu agerageza kugihunga. Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y'Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Urubanza ku ifungwa ry'agateganyo ruzasomwa tariki 23/09/2021 saa mbiri za mu gitondo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugore-w-imyaka-42-arashinjwa-kwigarurira-umuhungu-w-imyaka-14-akamusambanyiriza-kwa-Nyirakuru

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)