Muhanga: Abatujwe mu Mudugudu wa Horezo barataka kubura ibicanwa kuko biogaz bahawe zapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize imyaka irenga itatu hatashywe uyu mudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango ijana.

Nyuma y’umwaka n’igice aba baturage bawutujwemo bavuga ko biogaz yabafashaga gucana yahise yangirika.

Bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko bagorwa no kubona ibyo gucana kuko babuze n’aho bakoreshereza iyi biogaz.

Umwe yagize ati “Ubu biogaz ntikora igishashi cyayo cyarapfumutse, ntabwo yaka kandi nta bufasha dufite bwo kuyikoresha n’iyo katse kaba ari gake ntabwo ucana ngo iteke.”

Undi yagize ati “Iyi biogaz ntabwo yaka neza, ntabwo wateka ibiryo ngo bishye cyereka gushyushya amazi. Turifuza ko bazidukorera cyangwa bakohereza abakanishi ku giciro cyiza tukazikoresha tutabaruhije.”

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi no gukurikirana ibikorwa muri Minisiteri y’Ubutetegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko igitera kwangirika kwa biogaz muri iyi midugudu ari ubumenyi buke bw’abayikoresha, yemeza ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa bagafashwa.

Yagize ati “Za biogaz nazo hari aho zitagiye zikoreshwa ariko ugasanga bishingiye ku bumenyi buke. Ni ikibazo cy’ubumenyi tugomba gukomeza gukurikirana ikijyanye n’inka zidahagije hashobora gukora biogaz nke ariko zigakora neza.”

Umushinga wo gukoresha biogaz watangijwe mu 2006 nk’uburyo bwo gushaka ingufu zakoreshwa mu guteka mu bice by’icyaro, hifashishijwe amase y’inka.

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC baherutse kugaragaza impungenge z’uko umushinga wo gukoresha ingufu za biogaz ushobora kudatanga umusaruro nyuma y’ibibazo byawubonetsemo bitarabonerwa ibisubizo, mu gihe washowemo amafaranga menshi witezweho kugirira akamaro abaturage.

Visi Perezida wa PAC, yavuze ko nta karere na kamwe katarimo ibibazo bya biogaz ku buryo bisa n’aho amafaranga yashowemo yabaye impfabusa nyamara Mininfra na Monaloc byari byiyemeje gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) igaragaza ko ingo zikoresha gaz cyangwa biogaz nk’uburyo bw’ibanze bwo guteka ari 4,2%. Iri janisha ryavuye kuri 0,1% mu 2010/2011.

Umudugudu wa Horezo ni umwe mu igezweho mu Rwanda ariko abawutujwemo barataka ko bagorwa no kubona ibicanwa kuko Biogaz bahawe yapfuye



source : https://ift.tt/3ClC0xQ

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)