Gicumbi: Umugore ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu yasabiwe gufungwa by’agateganyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo cyaha yagikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

Mu gihe gito umwana yaje kubwira nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

Mu kwisobanura kwe uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje.

Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba. Urubanza ruzasomwa tariki 23 Nzeri 2021 saa mbili za mu gitondo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga by'agateganyo umugore ukekwaho gusambanya imwana



source : https://ift.tt/3nRYkeJ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)