Itangazo rigenewe abanyamakuru icyo kigo cyasohoye, risobanura ko ayo mahugurwa azitabirwa n’abagera kuri 20 barimo abasirikari, abapolisi n’abasivile baturutse mu Rwanda, Kenya, Zambia, Ghana, Nigeria na Namibia.
Ryakomeje riti “Intego y’aya masomo ni ukubaka ubunyamwuga n’ubushobozi bw’inzego mu gutanga amasomo y’uburinganire n’umusanzu ufatika mu butumwa bw’amahoro bw’ Afurika Yunze Ubumwe n’ubw’ Umuryango w’Abibumbye.”
Yatewe inkunga n’u Bwongereza, ategurwa ku bufatanye bwa British Support Team, Ishami rya Afurika (BPST-A) na Rwanda Peace Academy. Amahugurwa azatangira kuwa 20 Nzeri 2021 arangire ku wa 1 Ukwakira 2021.
Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 gishinzwe guhugura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro no gukora ubushakashatsi.
Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, iki kigo kimaze guhugura abasaga 3100.
source : https://ift.tt/3AnG5AZ