Mu 2009, ni bwo Emma yasohoye indirimbo yise 'Isi ntisezera', icurangwa kuri Radio zitandukanye nka RC Rusizi, Radio Rwanda n'ahandi hatandukanye.
Iri mu ndirimbo ze zatumye aririmba mu birori bitandukanye byo gutora ba Nyampinga nko muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye; ari no mu bahanzi baririmbye mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017 n'ahandi.
Bitewe n'uko Emma yashakaga gushyira imbere kwiga, yashyize ku ruhande iby'umuziki ariko akomeza gutunga mu rugo 'piano', kugira ngo azajye yiyibutsa iby'umuziki.
Nyuma yo gushyira buri kimwe ku murongo mu bijyanye n'ubuzima bwite, Emma yasubukuye umuziki nyuma y'igihe kinini, ahitamo gutangira asubiramo indirimbo ye yise 'Isi ntisezera.'
Mu guhitamo abahanzi azifashisha, yahisemo abari mu kigero cye, kandi bazahita bisanga mu murongo w'ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.
Nka Tom Close bahuriye ku rubyiniro rumwe mu myaka yashize, mu gitaramo baririmbyemo cyabereye muri Kaminuza ya Isae Busogo no muri Kaminuza ya Kibungo (yafunzwe burundu).
Ni mu gihe yahisemo umuraperi Riderman kubera ko ari umuhanzi 'mwiza' yakuze akunda, akaba n'umwanditsi mwiza.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ISI NTISEZERA' EMMA YAKORANYE NA TOM CLOSE NA RIDERMAN
Gahunzire Aristide washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yise G&A Entertainment, ni we wakurikiranye uyu mushinga kugeza urangiye. Yahisemo Producer w'amajwi, abahanzi bazakorana na Emma, Producer w'amashusho, n'ibindi.
Emma avuga ko afite indirimbo nyinshi yakoze abitse, ndetse ko yumvaga n'indirimbo 'Isi ntisezera' namara kuyisubiramo mu buryo bw'amajwi atazayisohora.
Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko abo bakoranye ari bo bamusabye ko yayisohora, bitewe n'ubutumwa buyigize.
Ati 'Njyewe numvaga ari 'Audio' ngiye kubika. Ntabwo nkubeshya, kuko hari n'izindi ndirimbo mba mfite nkakora nkabika. Hari n'izindi nigeze gukorera kwa Producer Jay P, yankoreye ebyiri nazo ndazibika.'
'Tom Close na Aristide nibo bambwiye bati 'ariko kuki tutakora amashusho y'iyi ndirimbo ko ifite igitekerezo cyiza.'

Umuhanzi Emma avuga ko kuba kuri iyi Si bisaba kwigengesera, kuko ubuzima buhora buhinduka
Emma avuga ko yabitekerejeho yemeranya nabo kuyifatira amashusho, ariko ko ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ritamworoheye, kuko byari ibintu atari aherutse.
Ati 'Ubwa mbere nagiyeyo mvayo ntakoze kuko nabonaga nsabwa ibintu byinshi, bambwira gukora ibi n'ibi kandi ngomba no gukora akazi gasanzwe.'
Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ikimara gusohoka, yabonye ibitekerezo bya benshi bamushimiye ku butumwa buri mu ndirimbo ye.
Ni indirimbo avuga ko yagize igitekerezo cyayo ubwo yari afite imyaka 19, ku buryo nawe atazi uko byaje.
Ati "Igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyaje ndi muto nta kibazo nari mfite. Kuko nasoje ayisumbuye mpita mbona akazi. Gusa, nkunda guhimba indirimbo zigaruka ku buzima."
'Ni indirimbo igaragaza uburyo umuntu ashobora kuzamuka avuye ahantu runaka ejo ukabona ageze ahantu hagaragara, ariko igihe kimwe ugasanga asubiye ha handi yari."
"Nti ariko ubyitwayemo neza, ukamenya ko Isi idasezerana, wa wundi wagiriye neza uyu munsi ejo nawe ashobora kukugirira neza.'
Yavuze ko iyi ndirimbo yayisubiyemo nyuma y'imyaka 11 kubera ko yasanze ubutumwa yaririmbyemo budasaza.
Emma avuga ko gukorana indirimbo na Tom Close na Riderman, ari ibintu byamushimishije. Ikindi ngo uko yabatekerezaga batarahura, yasanze birushijeho.
 Ati 'Ni abantu baca bugufi. Tom Close yarangije gukora 'record' mbere y'uko ngera kuri studio, arampamagara arambwira ati 'ubanze uze wumve niba bihuye n'ibyo ushaka'. Nagezeyo ndamubwira nti 'birenze ibyo natekerezaga'.'
Emma avuga ko agiye gukomeza gukora indirimbo zitandukanye, ariko by'umwihariko izivuga ku Rwanda n'izindi zibumbatiye ubutumwa bwubaka.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Morale' yamumenyekanishije muri Kaminuza y'u Rwanda, 'Ndagukunda', 'Ndi mu rukundo', 'Amahoro' n'izindi.
Amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro naho amashusho (Video) yakozwe na Cedric Pro.Â
Igice cya mbere cy'amashusho y'iyi ndirimbo cyafatiwe muri Kicukiro, ndetse amashusho agaragaramo umukinnyi wa filime uzwi nka 'Ndimbati'.
Umuhanzi Emma yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo imaze imyaka 11 nyuma yo kubona ko ibyo yaririmbye ari ubuzima bwa buri munsi

Umuhanzi Tom Close yaririmbye mu ndirimbo 'Isi ntisezera' avuga ko nta muhanga w'ubuzima

Mu ndirimbo 'Isi ntisezera', umuraperi Riderman aririmba yemeza ko ubuzima ari inshoberamahanga, ahubwo ko icyubahiro ari icy'Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISI NTISEZERA' EMMA YAKORANYE NA TOM CLOSE NA RIDERMAN