Gutandukana kw'abashakanye, kenshi bishingira ku kuba hari ibyo badahuza, ingeso umwe yanze gucikaho, gucana inyuma, kumenya ko hari ibyo mugenzi we yamuhishe kandi akaba adashobora kubyihanganira, ubuzima butandukanye n'ubwo umwe yari yiteze n'ibindi.
Ijwi rya benshi mu batandukanye ryumvikana rivuga ko atari agishoboye kubana na mugenzi we. Kandi ko aho kugira ngo batandukanywe n'uko umwe yishe undi, yahisemo guca inzira ze atangira ubuzima bwa wenyine. Ibi bigira ingaruka ku bana.
Mu 2020, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyasohoye raporo y'ubushakashatsi cyakoze mu 2019 bugaragaza ko imiryango 8, 941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana burundu, buri umwe atangira ubuzima bwe.
Raporo y'iki kigo kandi inagaragaza ko mu 2017, imiryango 69 yemerewe n'amategeko gutandukana naho mu 2018 imiryango yemerewe gutandukana ni 1, 311.
Hari abavuga ko gatanya ziyongera kubera ko nta ngufu zishyirwa mu gutegura abitegura gushyingirwa ndetse no kuba nta buryo buzwi buriho/bwifashishwa mu gukomeza gukurikirana no kugira inama abashyingiwe.
Mu 2020, umuhanzikazi Clarisse Karasira yasomye ya Raporo ya NISR igaragaza ko mu mwaka umwe gusa gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro umunani.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIMUKONGEZE' YA CLARISSE KARASIRABituma atekereza ku buryo abantu bakundana batarashakana kimwe n'abashakanye, nabo bagirana ibibazo byinshi ugasanga hari ubwo bashwanye kandi wenda hari uburyo byari gushoboka ko urukundo rushibuka.
Atekereza n'uburyo urukundo rwa babiri rutangira rushyushye bimeze neza nyuma bikagenda bigabanyuka kuri benshi, bimuha igitekerezo cyo gutanga umusanzu we mu kubanisha neza abashakanye, yifashisha inganzo ye akora indirimbo yise 'Ni mukongeze'.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo yibutse abashakanye ko uko byagenda kose biba bigishoboka guhembera urukundo.
Ati 'Iyi ndirimbo nshya 'Nimukongeze' nayihimbye nshaka guha ubutumwa abantu bakundana ariko bageze aho babona ibyabo byananiranye, bigana ku iherezo. Yaba abatarashakana (aba fiancée, cyangwa abashakanye)
'Numva ari indirimbo yadufasha kujya twibuka ko uko byamera kose haba hakiri amahirwe yo kubyutsa no gukongeza igicaniro cy'umubano.'
Uyu muhanzikazi yavuze ko kuganira hagati y'abashakanye, guca bugufi, kwisuzuma kuri buri umwe, gutega amatwi mugenzi we, ari umuti ukomeye mu gucubwa uburakari bwa buri umwe, amahoro akongera agasagamba mu rugo.
Clarisse Karasira yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo yise "Rwambyaye", "Tabara" n'izindi.
Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Nimukongeze' yakozwe na Clement the Guitarist n'aho amashusho (Video) yakozwe na Bless World Music. Iyi ndirimbo yashowemo imari na Ifashabayo Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse Karasira.
Clarisse yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma yo gusoma Raporo igaragaza ko mu mwaka umwe gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro umunani
Uyu muhanzikazi avuga ko abashakanye bakwiye guharanira guhembera urukundo, kurusha gushyira imbere gutandukana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMUKONGEZE' YA CLARISSE KARASIRA