
Cecile Kayirebwa, ni umwe mu bahanzikazi bafatwa nk'icyitegererezo mu Rwanda, haba mu ijwi ndetse n'ubuhanga mu gutondekanya amagambo y'ikinyarwanda cy'umwimerere mu ndirimbo ze.
Kayirebwa, kuri ubu ufite imyaka 75 y'amavuko, yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe, ariko yatangiye kubigira umwuga amaze kugera mu Bubiligi mu myaka ya 1973.
Uretse kuririmba, akigera mu Bubiligi, yanatangije itorero “Inyange", aho yigishaga urubyiruko, baba abazungu n'Abanyarwanda, iby'ingenzi mu muco nyarwanda, harimo kubyina no guhamiriza.
Kugeza ubu, Cecile Kayirebwa arakunzwe cyane, kuko benshi bakunda ku mutumira mu misango y'ubukwe n'ibitaramo, kugira ngo bongere baryoherwe n'ubwiza bw'ijwi rye, mu ndirimbo nyinshi bakunze. Zimwe mu ndirimbo ze abantu bakunze cyane, harimo Tarihinda, Cyusa, Umulisa, Inkindi, Kayitesi, n'izindi.

source : https://ift.tt/3gSogT8