Itangazo ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 rishyira mu myanya abayobozi bashya aho Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyanyarwa n'Inshingano Mboneragihugu yahawe Minisiteri ari we Dr Bizimana Jean Damascene.
Dr Jean Damascene Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yahawe kuyobora iyi Minisiteri Nshya iherutse kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri.
Mu bandi Perezida Kagame yashyize mu myanya, ni Johnston Busingye wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza.
Johnston Busingye yari amaze imyaka umunani ari Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda.
Azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane by'umwihariko Twitter aho yasubizaga buri wese wagira icyo amubaza cyane cyane ababaga bashaka kurenganurwa akabizeza kuzahabwa Ubutabera.
Uheruka ni umugore wagaragaye mu mashusho ahagarika ubukwe bw'umugabo bivugwa ko babyaranye abana batanu wari ugiye gusezerana n'undi mugore.
Ubwo yasubizaga umuntu wari washyize ariya mashusho kuri Twitter, Busingye yari yavuze ko bari gukurikirana kiriya kibazo ndetse yizeza ko 'Ubutabera buzatangwa.'
Mu bandi bashyizwe mu myanya, ni Francis Gatare wagizwe Umujyanama wa Perezida mu by'ubukungu.
Francis Gatare yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Petelori na Gazi akaba yasimbuwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi.
UKWEZI.RW