Burera: Mu mezi atandatu abana 146 bazaba bavuye mu mirire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo
Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo

Mu Karere ka Burera habarizwa abana 146 bari munsi y'imyaka itanu, bafite imirire mibi. Aba bakaba barimo abatangiye kwitabwaho binyuze muri gahunda yo kubabyara muri batisimu; Akarere n'abo gafatanyije muri iyo gahunda, bakaba barihaye intego yo kuba abo bana bavuye mu mirire mibi mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, yabwiye Kigali Today ko mu biyemeje kubyara bamwe mu bana muri batisimu, harimo abakozi mu nzego za Leta, abikorera, abakora mu nzego z'ubuvuzi, umutekano n'ibindi byiciro binyuranye by'abafatanyabikorwa b'ako Karere, bagamije kurwanya imirire mibi mu bana.

Yagize ati “Buri muntu akurikirana umwana abereye umubyeyi wa batisimu, aho agena iminsi mu cyumweru nk'ibiri cyangwa itatu, agasanga umwana iwabo mu rugo, agakurikirana uko ababyeyi be bamwitaho, niba bamutegurira ndyo yuzuye. Ikindi ni uko yuzuzanya n'ababyeyi be mu kubonera uwo mwana iby'ibanze akenera yaba mu mafunguro no kunoza isuku ye”.

Ati “Ni intego twihaye kandi dushyizemo imbaraga mu gihe cy'amezi atandatu ari imbere, tugamije kunganira ibigo nderabuzima n'abajyanama b'ubuzima, basanzwe bakurikirana ubuzima bw'abo bana. Duteganya ko muri abo bana bose uko ari 146, icyo gihe kizajya kurangira nta n'umwe ukigaragaraho ikibazo cy'imirire mibi”.

Ababyara abana muri batisimu bafite imirire mibi, banafite inshingano zo guhindura imyumvire ikiri hasi, ikigaragara muri bamwe mu babyeyi igatuma icyo kibazo kidacika.

Atanga ingero, Manirafasha yagize ati “Usanga hari nk'umubyeyi ubyukira mu mirimo imusaba gukora amasaha menshi atari hafi y'umwana, akamusiga mu rugo adafite uwo basigarana wo kumwitaho, cyangwa se n'igihe yamujyanye ntiyitwaze amafunguro ye. Mu nshingano umubyeyi ukurikirana uwo mwana azaba afite, harimo no kugira ababyeyi b'umwana inama zibafasha guhindura imyumvire, kubereka ibigize indyo yuzuye bajya bamugaburira, bifashe umwana kwitabwaho mu buryo bwimbitse”.

Mu igenamigabi ry'umwaka wa 2021-2022, Akarere ka Burera kanateganya gushyiraho ikigega ku rwego rwa buri Murenge, gishobora kugoboka imiryango itishoboye, ifite abana bafite imirire mibi, ikabonerwa amafunguro.

Inzego zitandukanye muri ako Karere ziyemeje gufatanya mu gufasha abana uko ari 146 kuva mu mirire mibi
Inzego zitandukanye muri ako Karere ziyemeje gufatanya mu gufasha abana uko ari 146 kuva mu mirire mibi

Izo gahunda ziyongeraho ingo mbonezamikurire y'abana bato, ziteganywa kongerwa mu Midugudu yose y'aka Karere uko ari 571, aho buri Mudugudu uzaba ufite nibura ingo mbonezamikurire y'abana bato eshatu.

Manirafasha agira ati “Ibi bikorwa duteganya ko muri uyu mwaka w'igenamigambi ryo kurwanya imirire mibi mu bana bato, tuzabigeraho dufatanyije n'inzego z'ibanze kuva ku rwego rw'Umudugudu, abafatanyabikorwa bacu mu kurwanya imirire mibi n'ibindi byiciro byose. Kandi dusanga bizatworohera, kuko inzira n'imirongo migari, bituma tubasha kurwanya imirire mibi, Leta yabidushyiriyeho; ku buryo twizeye neza ko bizadufasha kugera kuri iyo ntego twihaye”.

Mu baturage 397.754 batuye Akarere ka Burera, abagera ku 70.736 ni abana bari munsi y'imyaka itanu. Abana 146 bagifite imirire mibi, ni na bo Akarere kiyemeje gukurikirana by'umwihariko muri gahunda yo kubabyara muri batisimu.




source : https://ift.tt/3zK1XpY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)