Benjamin Mendy ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu abagore 4 azizihiriza iminsi mikuru muri gereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Manchester City, Benjamin Mendy, azarira iminsi mikuru ya Noheri muri gereza mu gihe agitegereje urubanza rwe ashinjwamo ibirego bine byo gufata ku ngufu abagore

Ku munsi w'ejo myugariro wa Manchester City yageze mu rukiko ntiyaburana kubera ko yabwiwe ko azaburanishwa muri Mutarama 2022.

Mendy, ufite imyaka 27, akurikiranyweho ibyaha bine byo gufata ku ngufu ndetse n'ikindi cyo guhohotera bishingiye ku gitsina.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w'umufaransa waguzwe Miliyoni 52 zama pound,yitabye urukiko rwa Chester kugirango aburanishwe imbere y'umwanditsi wa Chester, Steven Everett.

Mendy yagaragaye yicaye mu kirahuri amaboko arimo amapingu ubwo yakurikiranaga iburanisha abifashijwemo n'umusemuzi.

Yavuze inshuro imwe gusa yemerera izina rye umwanditsi w'urukiko mu rubanza rwamaze iminota 45.

Mendy yari yakuwe muri gereza mu modoka y'umutekano maze ahisha umutwe we hagati y'amaguru kugira ngo agerageze kubuza abafotora kubona isura ye.

Ibyaha bitanu aregwa bireba abantu batatu bafite hejuru y'imyaka 16 kandi bivugwa ko byabaye hagati yUkwakira umwaka ushize na Kanama uyu mwaka iwe i Prestbury, muri Cheshire.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu byo gusambanya ku gahato aho umugore umwe bikekwa ko yahohotewe mu Kwakira, icyaha kimwe cyo gukorakora biganisha mu gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore wa kabiri bikekwa ko icyaha cyabaye muri Mutarama n'icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu ku wa gatatu bikekwa ko icyaha cyabayemuri Kanama.

Mendy yagaragaye ari kumwe na Louis Saha Matturie w'imyaka 40, ukurikiranyweho ibyaha bine byo gusambanya ku gahato abarenga batatu barengeje imyaka 16 hagati ya Mata na Kanama.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/benjamin-mendy-ukurikiranyweho-gusambanya-ku-ngufu-abagore-4-azizihiriza-iminsi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)