Abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 ( amazina ye yagizwe ibanga) akaba yarapfuye ku itariki 9 Nzeri 2021, ubu abashinzwe ubugenzacyaha bakaba barimo gukora akazi kabo, ngo bamenye uburyo uwo murwayi yapfuyemo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, aganira na KT Press yagize ati “Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b'abaganga, harimo umuganga w'abagore (Gynecologist) ndetse n'ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma ” .

Icyo kibazo kibaye mu gihe mu mezi abiri ashize ibyo Bitaro bya ‘Baho International' biherereye i Kigali byagize ikibazo cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ku itariki 10 Nyakanga 2021, umuturage wari ufite ikibazo icyo gihe, yakizamuye abinyujije ku rubuga rwa Twitter avuga ko, abaganga bamuhaye gahunda yo kubonana na we saa yine za mu gitondo, ariko aho kumwakira ku masaha bari bamuhaye, bamwakira saa saba.

Mu gihe abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bariho bavuga kuri icyo kibazo ku buryo butandukanye, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwanenze ibitaro bya ‘Baho International ‘ kuba badafata umwanya ngo barebe ibyo abakiriya babavugaho, babikoreshe mu gukosora ibyo abakiriya bagaragaje nk'ibibazo bibabangamiye.

Tariki 12 Nyakanga 2021, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “ Ni gute wahinduka, niba udashobora no gufata umwanya ngo wumve ibibazo ugezwaho, nyuma ngo unabikurikirane ? Uku guceceka no kutagira icyo umuntu ashaka gutangaza, ntabwo ari byiza mu mitangire ya serivisi ”.

Nyuma y'iminsi ibiri ikibazo kivuzweho cyane, ndetse igitutu cy'imbuga nkoranyambaga, cyatumye ibitaro bya ‘Baho international' bafata umwanya wo gusaba imbabazi, babinyujije mu nyandiko, bavuga ko basaba imbabazi kubera uburyo bakiriye ibibazo bagejejweho binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Kayibanda Joseph, Umuyobozi w' ibitaro bya ‘Baho International' yagize ati “ Twe, Ibitaro bya ‘Baho International(BIH)', turashaka gusaba imbabazi rubanda, cyane cyane abakiriya bacu batakiriwe neza, muri iyi minsi ya vuba aha ”.

Kugeza ubu, hategerejwe ko Minisiteri y'ubuzima itangaza ibyo yagezeho mu igenzura yakoze , nyuma y'uko Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, abwiye abantu ko Minisiteri ayoboye igiye gukora igenzura ryihuse kuri ibyo bitaro bya ‘Baho International' bakareba uko imitangire ya serivisi imeze ndetse n'ireme ry'ubuvuzi batanga.




source : https://ift.tt/3C3x7JH

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)