Barareba uko abahohotewe batakwishyura ibizamini bakorerwa kwa muganga – RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abaturage bari bararetse gutanga ibirego kubera ko babuze ayo kwishyura ibizamini byo kwa muganga
Hari abaturage bari bararetse gutanga ibirego kubera ko babuze ayo kwishyura ibizamini byo kwa muganga

Ibyo bitangajwe nyuma y'uko bamwe mu baturage bahohoterwa ntibatange ibirego ngo uwakoze icyaha akurikiranwe, kubera kubura ubushobozi bwo gukoresha ibizamini byifashishwa mu gukurikirana ukekwaho guhohotera umuntu muri RIB.

Kugira ngo ikirego cy'uwahohotewe gikurikiranwe, RIB isaba urega kuzana ibisubizo by'ibizamini byo kwa muganga bishingirwaho mu gukora dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha, bikaba bituma umuturage udafite ubushobozi ahitamo kureka ikirego igihe abuze ayo kwishyura kwa muganga.

Mu byumweru bibiri bishize RIB ikorera ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha mu turere tw'Intara y'Amajyepfo, mu mirenge iri kure ya Sitasiyo zayo, hari abaturage bagaragaje ko hari ibyaha by'ihohoterwa bikorerwa mu miryango ariko bikungwa.

Imwe mu mpamvu ituma ibyo byaha byagombye guhanwa byungirwa mu miryango ni ubushobozi buke k'ukeneye gutanga ikirego, cyane cyane kwishyura amafaranga yo gukoresha ibizamini (Expertise) kwa muganga.

Nyamara RIB itangaza ko ibyaha nshinjabyaha bitungwa ahubwo bishyikirizwa urwo rwego kugira ngo uwakorewe ihohoterwa ahabwe ubutabera kandi ukekwaho guhohotera mugenzi we ahanwe bibere abandi urugero.

Umwe mu baturage uherutse guhohoterwa agakubitwa akajya gutanga ikirego kuri RIB, yavuze ko yageze aho ikirego cye akareka kugikurikirana ahubwo akiyunga n'uwamuhohoteye, nyuma y'uko yoherejwe kwa muganga ngo akoreshe ibizamini bakamuca amafaranga 10.000frw akayabura.

Icyo gihe ngo byatumye uwamuhohoteye abona urwaho rwo kumwegera amusaba ko bakwiyunga akamuha udufaranga dukeya, akabyemera bituma ikirego kidakomeza gukurikiranwa.

Agira ati “Nahohotewe n'umuntu ankubise ariko ngiye kumurega bakira ikibazo cyanjye banyohereza kwa muganga gukoresha ibizamini ngezeyo banca amafaranga 10.000frw ndayabura bituma ikirego cyanjye nkireka. Bari bakwiye kujya batwakira maze uwaduhohoteye akaba ari we wishyura icyo kiguzi cyo kwa muganga”.

Njanjwe avuga ko uwahohotewe ntatange ikirego bishobora kumuviramo ingaruka zirimo n
Njanjwe avuga ko uwahohotewe ntatange ikirego bishobora kumuviramo ingaruka zirimo n'urupfu ntihagire gikurikirana

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, avuga ko icyo kibazo cyagaragaye hirya no hino mu gihugu kandi hari kurebwa uko cyakemuka binyuze muri gahunda yo kuganira na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, kugira ngo uwahohotewe abashe gutanga ikirego mu buryo bumworoheye.

Agira ati ‘Ntabwo umuntu wahohotewe ubundi yagombye kongeraho ikiguzi cy'amafaranga kugira ngo yivuze cyangwa ngo hishyurwe ikiguzi cyo gukoresha ibizamini, icyo kibazo turimo kukiganiraho na MINALOC ku buryo uwahohotewe azajya ahita yakirwa kandi twizeye ko kizakemuka vuba”.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku bakekwaho ibyaha muri RIB, Njanjwe Jean Marie Vianney, avuga ko iyo ibyaha by'ihohoterwa byungiwe mu miryango bituma abahohotewe badahabwa ubutabera kandi abakoze ibyaha bagakomeza kwidegembya kugeza bigatuma ibyaha bidacika.

Avuga kandi ko uwahohotewe afite ibyago byo kuba yanakwitaba Imana igihe atakurikiranye dosiye y'akarengane yakorewe kuko hari abapfukirana ibikomere batewe bikabaviramo urupfu, bikongera amakimbirane mu miryango y'uwaohohotewe n'uwamukoreye icyaha.

Agira ati “Hari umuntu wakubiswe arakomereka ariko yiyunga n'uwamuhohoteye kandi yamuteye igikomere kinini kiza kumuviramo urupfu kandi uwamuhohoteye yaramaze kurekurwa kuko nta bimenyetso byari byatanzwe n'uwahohotewe.Akimenya ko uwo yapfuye ahita atoroka, ibyo rero bishobora no kuvamo gushaka kwihorera”.

RIB itangaza ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage kurwanya ibyaha no kwirinda amakimbirane, izakomeza kwegereza serivisi zayo abaturage kugira ngo barusheho gusobanurikirwa amategeko n'ibyo batumva, kandi bagasabwa gutangira amakuru ku gihe ngo ibyaha bikumirwe bitaraba, n'igihe byabaye bishyikirizwe ubutabera uwahohotewe arenganurwe.




source : https://ift.tt/3kdpJWh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)