AS Kigali yasinyishije myugariro wakinnye mu Bufaransa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya AS Kigali yamaze gutanza ko yasinyishije myugariro Lamine Moro wakiniraga ikipe ya Yanga muri Tanzania, akaba yaranakinnye mu Bufaransa.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, AS Kigali yemeje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi wari kapiteni wa Yanga.

Yanga yo muri Tanzania ikaba yarahisemo gutandukana n'uyu mukinnyi wari ufite amasezerano azageza muri 2023, ni nyuma yo kudahirwa n'umwaka wa 2020-2021.

Lamine Moro yakiniye Union Sportive Orléans Louret Football yo mu Bufaransa, hari 2014-15.

Kuva 2016-19 yari umukinnyi wa Buildcon FC muri Zambia, yayivuyemo yerekeza muri Yanga yakiniraga kugeza uyu munsi.

Shema Fabrice perezida wa AS Kigali ni we wasinyishije Lamine Moro
Lamine Moro yasinyiye AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasinyishije-myugariro-wakinnye-mu-bufaransa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)