Muyoboke Alex yavuze byinshi kuri Amb. Habine... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe, Habineza yari Minisitiri w'Urubyiruko, Siporo n'Umuco. Muyoboke yagiye kumureba nyuma yo kubona uburyo yari arimo ahindura uruganda rw'imyidagaduro cyane cyane mu muziki.

Agera aho Amb. Joe Habineza yakoreraga, yahasanze Laurent Makuza biganye wari umujyanama wa Ministiri.

Muyoboke aherekejwe n'umuhanzikazi Queen Ally bagaragarije Amb. Habineza ibibazo byugarije umuziki, abemerera kubaha ubufasha no kubashyigikira mu bitaramo byose.

Kuva icyo gihe, Muyoboke yahuriye na Amb. Habineza mu bitaramo birimo nk'ibirori bya Salax Awards, igitaramo cyo kumurika Album y'umuhanzi Tom Close n'ibindi.

Muyoboke avuga ko ubuzima Amb. Habineza yabanyemo n'abahanzi ari bwo bwashibutsemo kwitwa inshuti y'abahanzi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Muyoboke ati 'Uzegere Rafiki akubwire ukuntu yamwohereje mu iserukiramuco muri Jamaica. Uze kwegera Tonzi akubwire ubufasha yamuhaye ku giti cye ubwo yamurikaga Album. Wegere Miss Jojo, Tom Close ni benshi wagenda wegera kugera kuri Charly&Nina ejo bundi bamurika Album yabo mu 2018 ari muri Radiant [Kompanyi y'Ubwishingizi yakoreraga].'

 '…Uzabaze Ben na Meddy bagiye muri Amerika, bazakubwira byinshi kuko banagenda bajyanye nawe.'

Avuga ko Amb. Habineza yaranzwe no guha agaciro umuhanzi Nyarwanda, kandi agakora uko ashoboye kugira ngo ahantu hose akomanze ahabwa ikaze.

Yatanze urugero avuga ko bwa mbere ajya muri Nigeria yagiyeyo afashijwe buri kimwe na Habineza amucira inzira ku hantu hose yakandagije ikirenge.

Amuhuza n'abahanzi batandukanye kandi bakomeye muri Nigeria kuva agezeho kugeza agarutse

Muyoboke yavuze ko Habineza yizihirwaga ku buryo yafataga gitari agacuranga, akabyina mbese akagaragaza ko ubuzima bw'umuziki abuhuza n'ubwa politiki.

Uyu mujyanama avuga ko Habineza yahoraga amubwira gukunda umuziki mu bihe bibi no mu byiza.

Ubwo yatandukanaga n'itsinda rya Charly&Nina, Habineza yamusabye kudacika intege ngo areke gufasha abahanzi, ahubwo amushishikariza n'abandi no kuzamura.

Muyoboke akomeza ati 'Igihe kimwe ntandukana na Charly&Nina narababaye cyane twavuganye nk'isaha yose [Amb. Joe Habineza] arangije arambwira ati 'Ndakwibutsa ijambo rimwe gusa Kunda Umuziki Nyarwanda ndaseka arambwira ati 'uraseka' ati 'yego kunda umuziki Nyarwanda. Zamura umuziki Nyarwanda siwambwiye ngo nibyo wiyemeje… Ibyo kuvuga ngo Charly&Nina bagiye fata abandi.'

Muyoboke avuga ko Amb. Joe Habineza ari 'umuntu waguteraga akanyabugabo ukumva ikintu utakivamo'. Avuga ko mu myaka yose yabanye na Habineza yasigaranye urwibutso rwo 'gukunda umuziki'

Amb. Habineza yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021, ashyingurwa ku wa 30 Kanama 2021 mu irimbi rya Rusororo.

Uyu mujyanama avuga ko Habineza yagiye aharanira iterambere ry'umuziki w'u Rwanda, ku buryo iyo habaga hari umuhanzi wo mu muhanga uje mu Rwanda yahamagaraga abahanzi kujya kuganira nawe.

Muyoboke yavuze ko nta y'indi mpano ikomeye yari guha Amb. Habineza uretse gukora indirimbo y'icyubahiro nawe izamufasha guhora 'amuzirikana ibihe n'ibihe'.

Yavuze ko umuhanzi wese yagejejeho igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Joe wacu' yacyakiriye neza, uretse ko hari abo yagiye abwira ntibaboneka bitewe n'ibyo bari bahugiyemo.

Akomeza ati '… Joe najyaga mubwira ngo Imana izamuhembe. Kuko najyaga mbura ikintu namuhemba, yaba ari ibitekerezo yaduhaga, yaba ari uburyo yakundaga umuziki wacu w'abana b'Abanyarwanda.'

'Naje kugira igitekerezo yatashye ndavuga nti ko Joe atashye ni iki nkanjye Muyoboke nakora. Mbaza David Bayingana nti ngiye gukora indirimbo yo gusezera kuri Joe wenda izajya ituma mpora mwibuka maze kubimubwira ati 'ni byo'.'

Asobanura ko yatekereje ku bahanzi bazi neza Amb. Habineza n'abandi bakiri bato bakurikiranye ubuzima bw'iwe ku buryo biborohera gutanga neza ubutumwa bw'icyubahiro kuri we.

Muyoboke avuga ko iyi ndirimbo yayishyikirije umuryango wa Habineza 'uyakira neza'. Ndetse ko n'abahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo bagiye bakorwa ku mutima n'iyi ndirimbo bamwe bagasuka amarira.

Yavuze ko yifashishije Mani Martin mu nkikirizo kubera ko 'ari mu bahanzi batanu b'abanditsi beza azi mu Rwanda'.

Iyi ndirimbo yo kuzirikana umurage wa Habineza yakozwe na kompanyi Ishusho Ltd. Yaririmbyemo Mani Martin, Patrick Nyamitari, Uncle Austin, King James, Alyn Sano, Platini, Chris Hat, Tonzi, Christian Mugunga, Yvan Buravan, Jules Sentore, Christopher, Knowless Butera na Masamba.

Muyoboke yavuze ko umuryango wa Habineza wagize uruhare rukomeye muri iyi ndirimbo, kuko amafoto menshi agaragara muri iyi ndirimbo ari bo bayatanze.

Uyu mujyanama avuga ko ibitekerezo biherekeje iyi ndirimbo bigaragaza ko Amb. Joe Habineza yari 'umuntu w'abantu.

Anavuga ko Aimable Twahirwa Umuyobozi w'Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco nawe yagize uruhare rukomeye muri iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo 'Joe wacu' yatunganyijwe na Producer Nicolas afatanyije na Producer Nizbeat. 

Muyoboke Alex yavuze ko Amb. Joe Habineza yiswe 'inshuti y'abahanzi' kubera ukuntu yababaniye

Muyoboke yavuze ko indirimbo 'Joe wacu' ariyo mpano ikomeye yageneye Amb. Joe Habineza izajya imufasha gukora amuzirikana

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JOE WACU' Y'ABAHANZI 14

VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109128/muyoboke-alex-yavuze-byinshi-kuri-amb-habineza-byagejeje-ku-ndirimbo-yumurage-yasize-abaha-109128.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)