Rubavu: Ba Gitifu babiri b’imirenge beguye nyuma y’iminsi bihwihwiswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abeguye ni Kazendebe Heritier wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba na Nyiransengiyumva Monique wayoboraga Umurenge wa Nyakiriba.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa beguye nyuma y’iminsi bivugwa ko bashobora guhagarikwa, aho bivugwa ko n’abandi bakozi b’akarere bashobora kwegura.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko ubusabe bwabo bugiye kwigwaho bazasubizwa byihuse.

Nyiransengiyumva Monique ubwo yayoboraga Umurenge wa Kanzenze yigeze gufungwa mu 2018 akurikiranyweho kwakira ruswa ariko aza kugirwa umwere mu gihe mugenzi we Kazendebe Heritier yakunzwe gucyahwa kubera umuvuduko mucye.

Amakuru atugeraho ni uko hari n’abandi bakozi b’akarere kuva mu tugari, mu mirenge no ku karere barenga 30 bagomba guhagarikwa kubera amakosa ubuyobozi bw’akarere bubashinja ko bakoreye mu kazi.




source : https://ift.tt/3jGjj1o
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)