Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko amakipe 20 ari yo yamaze kwiyandikisha kuzakina icyiciro cya kabiri umwaka w'imikino 2020-2021 hashakwamo amakipe abiri azamuka.
Aya makipe uko ari 20 agomba gukina shampiyona yishakamo amakipe abiri azamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-2022 asimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Byari byitezwe ko amakipe 28 ari yo yagombaga kuzakina iki cyiciro, gusa tariki ya 27 Kanama 2021, umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha ku makipe yiteguye gukina, warangiye hiyandikishije amakipe 20 gusa.
Aya makipe uko ari 20 ntabwo azakina ngo buri imwe ihure n'indi, ahubwo bitewe n'igihe gihari ko ari gito, hazaho tombola maze amakipe atsinze akomeze mu kindi cyiciro, atsinzwe avemo.
Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 z'uku kwezi, ni mu gihe izasozwa tariki ya 11 Ukwakira, ni mbere y'iminsi 5 gusa kugira ngo icyiciro cya mbere gitangire.
Amakipe 20 yamaze kwiyandikisha
Rwamagana City FC, Vision FC, The Winners FC, Heroes FC, Kirehe FC, Intare FC, Impeesa FC, Rugende FC, Gasabo United, Vision Jeuness Nouvelle FC, Interforce FC, Esperance Sportive de Kigali, Nyanza FC, La Jeunesse FC, Amagaju FC, Gicumbi FC, UR FC, Etoile del'Est FC na Pepiniere FC
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-20-niyo-yiyandikishije-gukina-icyiciro-cya-kabiri