Abanyarwanda batatu bari guhatana muri FESPACO - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zashyizweho mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeli 2021, aho komite itegura iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso, yatangaje filime zakozwe n’Abanyafurika zihataniye ibihembo zo mu bihugu 50 byo muri Afurika mu byiciro bitandukanye.

Iri serukiramuco riri mu yakomeye muri sinema muri Afurika rigiye kuba ku nshuro ya 27 . Rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Alliah[uyu asanzwe akorera muri Canada] na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime zakunzwe mu Rwanda nka City Maid na Seburikoko.

Muri iri serukiramuco Filime ‘Nameless [Les Anonymes]’ ya Mutiganda wa Nkunda ihatanye mu cyiciro ‘Fictions Long Metrage’. Iki cyiciro ni gikuru muri ibi bihembo, aho filime itsinda itwara igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, gifite agaciro k’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2019, iki gihembo cyegukanywe n’Umunyarwanda Joël Karekezi kubera filime ye yise “Mercy of Jungle.”

Filime ‘Ethereality’ ya Kantarama Gahigiri ihataniye igihembo mu cyiciro cya filime ngufi mbarankuru [Courts Metrages (Fiction & Documentaire)]. Iki cyiciro kandi kirimo Umunyarwanda Fafin Alliah ufite filime ye yise ‘Amani’. Iki cyiciro cyose gihatanyemo filime 29.

Muri filime 1 132 zari ziyandikishije muri iri serukiramuco hatoranyijwe filime 239 zo mu bihugu 50 byo muri Afurika.

Izi filime 239 zatoranyijwe zizerekanwa muri iri serukiramuco guhera tariki 16 kugera tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou.

Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

Kantarama Gahigiri, umwe mu banyarwandakazi bateye imbere mu kuyobora filime ari mu bahatana
Mutiganda ari mu bari guhatana



source : https://ift.tt/3Ea62Xh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)