Uwafatanywe 8.000Frw y'amiganano yavuze ko hari uwayamuhaye ari 10.000 ngo ayacuruze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage yafashwe na Polisi y'u Rwanda tariki ya 22 Kanama ubwo yari amaze kubitsa amafaranga kuri umwe mu bakozi wa kimwe mu bigo by'itumanaho (Agent) utanga serivisi zo kubitsa, kubikuriza no koherereza abantu amafaranga kuri telefoni ukorera mu Mujyi wa Musanze.

Umuyobozi wa Polisi w'agateganyo mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko gufatwa kwa Ntirenganya byaturutse ku

CIP Kayitesi yagize ati 'Ntirenganya yagiye kuri uriya mukozi (Agent) amusaba kumubikira amafaranga kuri telefoni. Undi yarabikoze ariko akimara kwakira ayo mafaranga abona ni amiganano, yahise yitabaza abayobozi mu nzego z'ibanze nabo bahamagara Polisi ihageze isanga koko ya mafaranga ni amiganano baramufata.'

Umuyobozi wa Polisi w'agateganyo mu Karere ka Musanze akomeza avuga ko Ntirenganya amaze gufatwa yemeye ko ayo mafaranga ari amiganano yahawe n'uwitwa Ntakirutimana uba mu Mujyi wa Kigali.

Ntirenganya yavuze ko Ntakirutimana yayamuzaniye ari ibihumbi 10 ngo ayakwirakwize, yafashwe amaze gutanga ibihumbi Umunani.

CIP Kayitesi yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bagenzura amafaranga bahabwa kuko hari bamwe mu bantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y'amiganano. Yaboneyeho no gukangurira abantu kwirinda ibyaha harimo n'ibi byo gukwirakwiza amafaranga y'amiganano.

Ati 'Turashimira uriya muturage wagize amacyenga ku mafaranga yari amaze guhabwa na Ntirenganya, turanakangurira n'abandi cyane cyane abacuruzi kujya babanza kugenzura amafaranga bakira. Basanga ari amiganano bakihutira kuduha amakuru, ariko tunibutsa abantu ko gukwirakwiza amafaranga y'amiganano ari icyaha gihanirwa n'amategeko.'

Ntirenganya yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve kugira ngo hakorwe iperereza harimo no gushakisha Ntakirutimana.

ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwafatanywe-8-000Frw-y-amiganano-yavuze-ko-hari-uwayamuhaye-ari-10-000-ngo-ayacuruze

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)