Nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya, icyo bisaba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ryamaze gutangaza ibisabwa kugira ngo amakipe y'icyiciro cya mbere atangire imyitozo, ni mu gihe nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya babiherewe na FERWAFA kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu ibaruwa yasinyweho n'umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n'itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n'ibisubizo by'uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

Ikipe igomba kugaragaza ikibuga izajya ikoreraho imyitozo n'aho ikipe izajya yakirira imikino, aha kandi bakagaragaza n'ingengabihe igaragaza igihe bazajya bakorera imyitozo.

Ikipe yifuza gushyira abakinnyi mu mwiherero igomba kwandikira FERWAFA ibisaba kandi ikubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 2.3 y'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus( aha amakipe agomba kubaho nk'uko yari abayeho mu mwaka ushize w'imikino, aho bose baba mu mwiherero hagira usohoka akagarukamo ari uko yamaze kongera gupimwa, n'ibindi).

Bivuze ko uyu mwaka w'imikino wa 2021-22 amakipe azajya akora imyitozo bataha mu ngo zabo.

Iyi baruwa kandi ivuga ko mu minsi iri imbere batangaza ingengabihe ya shampiyona, ni mu gihe shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Kanama 2021.

Abakinnyi bazajya bakina bataha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kipe-yemerewe-kuba-mu-mwiherero-nta-ruhushya-icyo-bisaba

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)