Kuva tariki 24 uku kwezi kwa Kanama kugera tariki 5 Nzeri 2021, mu Rwanda hateganyijwe imikino ya Afrobasket izakinirwa muri Kigali Arena.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball yakoze urutonde rwa nyuma rw'abakinnyi agomba kuzifashisha, mu gushakisha iki gikombe u Rwanda ruzaba rwitabiriye ku nshuro ya gatandatu.
Mu bakinnyi 12 bahamagawe harimo; Habimana Ntore, Nshobozwabyosenumukiza Wilson, Sangwe Armel, Gasana Wilson Kenneth, Robeyns William Gerald, Hagumintwari Steven, Kaje Elie, Ibeh Prince, Mpoyo Olenga Axel, Shyaka Olivier, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne na Kazeneza Galois Emile.
Umutoza Dr Cheikh Sarr amaze amezi 4 Ari umutoza mukuru w'u Rwanda, aho bari mu itsinda rwa mbere Angola, Cape Verde na DR Congo bazakina umukino ufungura.