Umunya Namibia yegukanye ikamba rya Miss Supranational, Miss Umuratwa wari uhagarariye u rwanda yatashye imbokoboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuratwa Anitha Kate wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2021 yatashye imbokoboko ryegukanywe n'uwari uhagarariye Namibia.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Supranational ku nshuro ya 12 byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kanama 2021.

Umuratwa Anitha Kate atashye amaramasa kuko atigeze abasha kwegukana ikamba na rimwe mu yahatanirwaga nubwo yahagwa amahirwe yo kuza byibuze muri 20 ba mbere.

Uwahize abandi bose ni  Chanique Rabe wari uhagarariye Namibia, wakurikiwe n'uwo muri Puerto Rico, Africa y'Epfo na Dominic Republic.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019 icyo gihe Umunyana Shanitah ni we wari wahagarariye  u Rwanda. Na we ntabwo yabashije kwitwara neza muri iri rushanwa.

Miss Umuratwa ntiyabashije kugera mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa



Source : https://impanuro.rw/2021/08/22/umunya-namibia-yegukanye-ikamba-rya-miss-supranational-miss-umuratwa-wari-uhagarariye-u-rwanda-yatashye-imbokoboko/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)