Menya inkomoko y'imvugo ‘Ni nde ukinishije Pasitoro w'i Kirinda' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prof Pacifique Malonga
Prof Pacifique Malonga

Ni mu kiganiro Prof Malonga yagiranye n'umunyamakuru wa KT Radio, Bisangwa Nganji Benjamin, mu kiganiro Impamba y'umunsi mu gace kacyo kitwa “Nyiri inganzo”, kahariwe amateka y'abahanzi bo hambere, ubwo havugwaga amateka y'umuhanzi Bizimana Loti.

Prof Malonga Pacifique ni murumuna w'umuhanzi Bizimana Loti wamenyekanye mu ndirimbo ziganjemo ugusetsa, uvuga ko bavukiye mu cyahoze ari Kibuye, muri Karongi y'ubu ahazwi ku izina rya Kirinda, hahana imbibi na za Buhanda ho muri Ruhango.

Nk'uko Prof Malonga yabivuze mu kiganiro, ngo aho bari batuye i Kirinda hitwaga mu Rwimpuzu ahari amashyamba ya Kimeza, hegeranye n'utugezi tubiri aho kamwe kitwa Mashyiga akandi kakitwa Kabakobwa tugatandukanywa n'ahitwa mu Nganzo, ahari inganzo y'ubuhanzi.

Ngo ni no mu gace kafatwaga nk'igicumbi cy'idini ry'Abadivantisiti, mu gace ka Nkoto gahana imbibi na Buhanda, ahazwi ku izina rya Gitwe mu Karere ka Ruhango.

Avuga ko abapasitoro benshi biyitiriraga imvugo igira iti “Ni nde ukinishije Pasitoro w'ikirinda”, dore ko mu badivantisiti bavugaga Pasitoro, aba Presipiteriyene bakavuga Pasiteri.

Mu gihe abo ba Pasiteri benshi bagiye biyitirira iyo mvugo, ngo Prof Malonga yabakuriye inzira ku murima avuga ko iyo mvugo yadukanywe bwa mbere n'umubyeyi we wari Pasiteri w'Umupresipiteriyene, ariko kubera ko yari aturiye agace k'Abadivantisiti bakamwita Pasitoro.

Umubyeyi we witwaga Pasitoro Samson Karera, ngo ubwo yari mu muhanda, yarambise isakoshe ye hasi ajya kwiherera (Kwihagarika), akimara kurambika iyo sakoshe ku muhanda, abasore bari hafi aho ngo barabibonye baza biruka bakeka ko irimo amafaranga, barayitwara.

Bakigera hirya ngo basanze ibyo bari biteze bitarimo, aho bayifunguye basanzemo ibitabo by'itorero, na ho we uko yakavuye kwihagarika abuze isakoshe abaza abari hafi aho ati “Ni nde ukinishije Pasitoro w'i Kirinda?” Ngo isakoshe ye barayigarura n'isoni nyinshi nyuma yo kuburamo amafaranga.

Ati “Ubwo yari ahitwa ku Buhanda, igisakoshe yari afite yagisize ku muhanda asa n'ujya hepfo, ibyo yari agiye gukora simbizi ariko nawe ugende ushishoze, cyane cyane ko ntari mpari. Agenda ubwo, yari agiye nko kugira icyo areba hepfo aho (kwihagarika), abana bari babibonye bati, uriya ubwo avuye hakurya y'uruzi afite ibifaranga tu”.

Arongera ati “Baraje baracyirukankana ariko bageze hirya barebamo basanga nta kirimo, harimo igitabo cy'amasomo, igitabo cy'indirimbo na Bibiliya, uko Pasitoro yakagarutse arebye igisakoshi cye arakibura, ahasanga uduhungu twijijisha, burya ni ko utubandi dukora, tumwe turacyirukankana utundi dusigara ahongaho tuyobya uburari. Nibwo atubajije ati niko sha mwa bwana mwe bite amakuru, bati turaho, ati Ese shahu ni nde ukinishije Pasitoro w'i Kirinda? We yumvaga batamwibye ahubwo bashatse kumukinisha, ubwo ya sakoshe barayigarura akomeza urugendo”.

Uwo mubyeyi wa Prof Malonga Pacifique na Bizimana Loti, ngo yishwe mu 1963 ubwo hari ku isabato avuye kwigisha, yicwa na bamwe mu bo yigishaga mu itorero nk'uko Prof Malonga asoza abivuga.




source : https://ift.tt/3kdYn0S
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)