Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi isukuye ku Isi, ariko ibi bishoboka kubera ibigo bikora isuku muri uyu Mujyi, bifite abakozi batandukanye bashinzwe kuwusukura, nubwo bakunze gutaka kudahemberwa igihe, nk’uko umwe mu baganiriye na Radio 1, akaba akorera sosiyete ya Comfort Safari Ltd yabitangaje.
Ati “Tugira ikibazo cyo kudahembwa, bakatubwira ngo ni ibihumbi 30 Frw, tukabaza tuti ‘ko twakoreraga ibihumbi 40 Frw mukaba muyagabanyije bizaganda bite?’ Bati ‘nta kibazo ibihumbi 10 Frw tuzabishyiraho’, turategereza ntiyayashyiraho. Na ya yandi ibihumbi 30 Frw nayo amezi agashira atayaduha.”
Aba baturage bavuga ko kubera kutishyurwa ubuzima bwabo buzahara, abana babo bakabura ibyo kurya ndetse bamwe bakaba baratangiye gusohorwa mu nzu kubera kubura ubukode.
Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima rusange, Mukangarambe Patricie, yavuze ko mu masezerano bagirana na ba rwiyemezamirimo, baba bagomba kwishyura abo bakoresha badategereje ayo bazahabwa.
Yagize ati “Ibyo biba biri ku ruhande kugira ahembe umukozi. Mu masezerano tugirana ntabwo harimo ko azahemba umukozi ari uko yishyuwe, agomba guhabwa isoko yagaragaje ko afite ubushobozi bwo guhemba abakozi be, adategereje amafaranga azishyurwa n’ikigo cyamuhaye isoko.”
Yakomeje avuga ko iyo habayeho kutubahiriza amasezerano bagiranye, hafatwa ingamba zikomeye zirimo no kuyahagarika.