Perezida Samia Suluhu yunamiye Abatutsi bazize Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Samia Suluhu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Kanama 2021. Ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ko agomba gukora mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugurira mu Rwanda.

Perezida Samia Suluhu yashyize indabo kumva rusange zishyinguwemo Abatutsi bishwe mu 1994.

Mbere yo kujya gusura uru rwibutso, mu ijambo Perezida Suluhu yavugiye muri Village Urugwiro, yihanganishije Abanyarwanda bose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yasize babuze benshi mu bari bagize imiryango yabo.

Muri uru ruzinduko Samia Suluhu ari kugirira mu Rwanda biteganyijwe ko azasura n’Icyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Perezida Samia Suluhu yageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aherekejwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Samia yashyize indabo ku mva zishyunguwemo Abatutsi bishwe mu 1994

Kanda hano ureba andi mafoto




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)