Nkuko tubimenyereye, benshi muri twe cyangwa twese dukoresha kandi twumva amazina atandukanye y`Imana mugihe dushaka kwerekana ahanini imiterere y`Imana cyangwa se biturutse ku marangamutima y`Ibitubayeho.
Muri ayo mazina twavuga nk`umubyeyi, umuremyi, Nyagasani, Uhoraho, Gitare, n'ayandi menshi.
Icyakora uretse amazina abantu bashobora kwita Imana kubwabo ndetse abahanga mubya Bibiliya bakanavugako amazina y`Imana ashobora kuba ari menshi cyane, muri iyi nkuru turarebera hamwe amazina makuru amwe mu mazina y'Imana agera kuri 15 ndetse n`Ibisobanuro byayo nkuko tubisanga mu bitabo binyuranye byo muri Bibliya.
Izina rya mbere: YAHWEH/JEHOVAH
Ni izina risobanura ngo Uwiteka/Imana iriho nkuko tubisanga mugitabo cyo Kuva.3.14
Izina rya kabili: ADONAI
ADONAI ni izina ry`Imana rigaragaza icyubahiro, ubutware, igitinyiro ndetse n`imbaraga by`Imana rikaba rigaragara mu bitabo binyuranye bya Bibliya birimo Gut.10.17 n'ibindi.
Izina rya gatatu: ELOHIM
Izina ELOHIM ryerekana imbaraga n'ubushobozi by'Imana mu iremwa ry'ibintu ndetse n'igitinyiro cyayo nkuko tubisanga mu bitabo Itangiriro.1.1-23 ndetse na Zab.68.2
Izina rya kane: EL SHADAI
Imana Ishobora byose rikaba riboneka mu mirongo myinshi ya Bibiliya irimo ibyah: 1,8; Itang 17, 1;..
Izina rya Gatanu: EL ELYON
Iri ni izina ry'Imana risobanura Imana Isumba byose rikaba riboneka mu gitabo cy'Itangiriro.14.18 ndetse na Zab 9, 2
Izina rya Gatandatu: EL ROI
Iri zina risobanurwa ngo ni Imana Imbona Izina rya Karindwi: JEHOVAH JIREH
Iri i izina risobanurwa ngo Imana yibonera igitambo mugihe cyacyo. Rikaba riboneka mugitabo Cy'Itangiriro.22.14
Izina rya Munani: JEHOVAH SABBAOTH
Iri zina risobanura ngo Uwiteka Nyiringabo nk'uko biboneka mu bitabo bitandukanye nka Yosuwa 5,14 na 1Samweli.1.3
Izina rya cyenda: JEHOVAH ROPH/RAPHA
Izina JEHOVAH ROPH/RAPHA ni izina risobanura ngo Imana ikiza indwara bikaba biboneka mu gitabo cyo Kuva 15.26.
Izina rya cumi: JEHOVAH SHALOM
JEHOVAH SHALOM risobanura ngo Uwiteka ni we mahoro yacu nkuko bigaragara mugitabo cy` Abac.6.24
Izina rya cumi na rimwe: JEHOVAH NISSI
JEHOVAH NISSI risobanuira ngo Uwiteka ni we bendera ryacu cyangwa se Uwiteka niwe uturwanira intambara rikaba riboneka mugitabo cyo Kuv.17.15
Izina rya cumi na kabili: JEHOVAH TSIDKENU
Uwiteka Imana Itabera,Imana Ikiranuka: Yer.23.6
Izina rya cumi na kabili:JEHOVAH MACCADDESCHCEM
Izina MACCADDESCHCEM risobanura ngo Uwiteka ni we utweza, kuv.31.13; Abalewi .20.8
Izina rya cumi na GAtatu: JEHOVAH RAAH/ROHI
Aya mazina yombi asobanura ngo Uwiteka ni we mwungeri wacu: Zab.23.1
Izina rya cumi na Gatanu: JEHOVAH SHAMMA
Izina risobanura ngo Uwiteka arahari bikaba biboneka muri Ezek.48.35.
Source: amarebe.com
Amarebe.com
Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-amazina-15-y-Imana.html