Muri aya mashusho hagaragaramo Mbonyi na Serge bonyine bicaye muri studio. Mbonyi agaragara ari kuri mudasobwa itunganya indirimbo maze agakina amajwi ari muri iyo mudasobwa - bishoboke ko ari indirimbo bakoranye - ariko hakumvikana gusa umudiho wayo (Beat). Ahita yegama ku ntebe yicayeho agakora ikimenyetso n'intoki agaragaza ko ayo majwi ari kumva ameze neza cyane. Serge nawe aba arimo gufata amashusho mu buryo bwa Selfie y'ibyo Mbonyi arimo gukora. Amashusho y'aba bombi yasamiwe hejuru n'abakunzi b'umuziki wa Gospel bayishimiye cyane bayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane amatsinda ya WhatsApp.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA MBONYI NA SERGE BACA AMARENGA Y'INDIRIMBO BARI GUKORANA
Ubwo Serge Iyamuremye yashyiraga aya mashusho kuri Story ye ya Instagram nta kintu yigeze yandikaho usibye ko yamenyesheje (yakoze Tag) Mbonyi ndetse na we ubwe. Israel Mbonyi nawe akoresheje kuri Story ye ya Instagram, nta magambo yigeze yandikaho, gusa yayiherekesheje udushushanyo dutatu; gitari, ubwonko ndetse n'umutima. Ni nk'aho yashatse kuvuga ko ashyize umutima we n'ubwonko bwe ndetse na gitari ye kuri uyu mushinga ashobora kuba afitanye na Serge n'ubwo nta n'umwe wigeze agira icyo atangaza mu buryo bweruye ngo ahamye ko baba bafitanye indirimbo.

Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Baho'
Ntibyadukundiye kugira amakuru dukura kuri aba bombi y'umushinga baba bafitanye, gusa InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko bari gukorana indirimbo ndetse ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba. Amakuru yizewe twahawe avuga ko ari indirimbo bari gukorana, ikazajya hanze mu kwa Cyenda cyangwa nyuma yaho gato. Serge na Mbonyi baramutse bakoranye indirimbo, yaba ari amateka avuguruye kuko bitamenyerewe muri Gospel muri iyi minsi kubona abahanzi bakunzwe cyane muri Gospel bakorana indirimbo. Ikindi ni uko Serge yaba abaye umuhanzi wa kabiri ukoranye indirimbo na Mbonyi nyuma ya Aime Uwimana bakoranye 'Indahiro' mu 2018.
Aba bahanzi bombi Serge na Mbonyi muri iyi minsi bari ku gasongero k'abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel bityo baramutse bakoranye indirimbo yaba ari iy'amateka. Ni indirimbo izakundwa cyane bitewe n'uburyo aba bahanzi bombi bahagaze neza muri iyi minsi aho bari muri bacye baticishije irungu abakunzi babo muri ibi bihe bya Covid-19. Uwaduhaye amakuru yashimangiye ko gukorana indirimbo kw'aba bahanzi ari ibintu bishoboka rwose na cyane ko basanzwe ari n'inshuti. Mu ntangiriro za 2020 banahuriye mu gitaramo cyasize amateka akomeye i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba ari igitaramo cyari cyateguwe na Israel Mbonyi agitumiramo Serge Iyamuremye ndetse na Prosper Nkomezi.
Serge Iyamuremye arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 10, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo 'Arampangige', 'Biramvura', n'izindi yakoze mu bihe bitadukanye zigehembura imitima ya benshi. Afite umwihariko wo gukora indirimbo zituje n'izihuta zigasamirwa hejuru n'abiganjemo urubyiruko. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo ivuguruye 'Yesu agarutse' yaririmbanye na James & Daniella bamamaye muri 'Mpa amavuta'. Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo aherutse gushyira hanze nka: 'Baho', 'Urwandiko' n'izindi.

Serge Iyamuremye akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Yesu agarutse'
REBA HANO INDIRIMBO 'YESU AGARUTSE' YA SERGE FT JAMES & DANIELLA