Perezida wa Musanze FC yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyishimire Placide uzwi nka Trump wayoboraga ikipe ya Musanze FC yamaze kwegura kuri iyi miromo we na komite ye kubera ingengo y'imari Akarere kageneye iyi kipe babona ntacyo yamara.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo Trump yanditse ibaruwa yegura ku mirimo ye.

Mu ibaruwa yasinyweho n'abagize komite nyobozi ya Musanze FC bayobowe na Tuyishime Placide, bamenyesheje akarere ko amafaranga kageneye ikipe bitahura.

Bagize bati 'Nyuma yo gusesengura neza ingengo y'imari mwageneye ikipe tubereye umuyobozi mu mwaka wose wa 2021-22, tugasanga amafaranga mwagennye atarangiza irushanwa ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, dukurikije ibikenerwa kugira ngo sampiyona irangire neza twasanze bitashoboka.'

'Nyuma y'imyaka ine bamwe muri twe tumaze tuyobora ikipe ya Musanze FC, dukurikije amafaranga twakoreshaga muri iyi myaka tukabona ingengo y'imari igenda igabanuka, twabonye ko bishobora kuzatujyana habi kandi ikipe ya Musanze FC ifite abakunzi benshi. Nyuma yo gusanga natwe ubwacu abafatanyabikorwa dushyiramo amafaranga hakaba harabuze abandi kandi mu nkarere harimo imishinga myinshi, twasanze ikipe itatera imbere ku bushobozi bwacu gusa kandi amafaranga akarere gashyiramo kagenda kayagabanya ukurikije n'ukuntu ibintu byagehenze ku masoko.'

Abeguye harimo perezida Tuyishime Placide, visi perezida wa mbere Rwabukamba JMV, visi perezida wa 2 Rwamuhizi Innocent, perezida w'abafana Nsanzumuhire Dieudonne n'umujyanama w'ikipe, Habineza Haruna. Uretse aba kandi bivugwa ko hari n'abandi bashobora gusiga iyi kipe harimo n'ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe akaba n'umuvugizi wayo, Uwihoreye Ibrahim.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe Akarere ka Musanze kayigeneye ingengo y'imari ingana na miliyoni 100 mu mwaka w'imikino wa 2021-2022. Ubuyobozi bw'iyi kipe bukaba bwarasanze bitahura n'ikipe bifuza gukoresha.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'uburyo ubuyobozi bw'iyi kipe bushinja akarere kwivanga mu mikorere y'iyi kipe aho banayisabye kutagira ikintu bongera gukora batakamenyesheje.

Trump yeguye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-musanze-fc-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)