Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ryamuherekeje mu biro bye ku Kacyiru.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye "ibiganiro byihariye.’’
Nta makuru arambuye yatangajwe ku bishobora kuba bikubiye mu ngingo aba bombi bibanzeho.
Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.
Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.
Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.
Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.
U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.
Amafoto ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, agera i Kigali
Amafoto: Village Urugwiro
source : https://ift.tt/3kxNJ57